RGB yagaragaje ko imitangire ya serivisi iri mu bikwiye kwitabwaho

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 29, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ubwo rwagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi raporo y’ibikorwa byo mu mwaka wa 2023/2024, rwagaragaje ko hari ahakwiye kongerwamo imbaraga mu bizitabwaho harimo ibirebana n’imiyoborere n’imitangire ya serivisi.

Inama ihuriweho n’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko yakiriye kandi ishima raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB ya 2023/2024.

Mu bushakatsi bwakozwe ku miyoborere n’uburyo bwo kwishakamo ibisubizo, Umuyobozi wa RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard yagarutse ku byagaragajwe n’ubushakashatsi mu bijyanye n’imitangire ya serivisi n’imiyoborere bikwiye kwitabwaho.

Yagize ati: ” Ubushakashatsi bwagaragajw ko abaturage bishimira imitangire ya serivisi ku kigero cya 76,5%.”

Mu bigomba kwitabwaho harimo harimo kunoza no gukurikirana imikorere ya Komite z’ubutaka ku rwego rw’Akagari n’Umurenge; kongera ubushobozi bw’abashinzwe serivisi z’ubutaka mu Nzego z’ibanze; gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibipimo fatizo ry’imitangire ya serivisi mu Nzego z’Ibanze n’ibindi.

Muri iyo raporo kandi umutekano uza ku mwanya wa mbere mu byinshimirwa n’abaturage ku kigero cya 91,3% naho serivise z’ubuhinzi zishimirwa ku kigero cyo hasi cya 61,5%.

Iyo raporo izashyikirizwa Komisiyo zibifite mu nshingano kugira ngo ziyisesengure.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 29, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE