RGB yagaragaje ko itakwemera ko hari uwaburira ubuzima kwa Yezu Nyirimpuwe

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 19, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Dr. Doris Picard Uwicyeza, yatanze ibisobanuro ku byemezo byafashwe byo guhagarika by’agateganyo igiterane cyamamaye cy’amasengesho kibera ku musozi witwa Kwa Yezu Nyirimpuhwe uherereye mu Karere ka Ruhango, ashimangira ko ari ingamba z’agateganyo kandi ko u Rwanda rutakwemera ko hari uwasiga ubuzima.

Ku itariki ya 17 Gicurasi, RGB yahagaritse by’agateganyo amasengesho ya buri kwezi n’aya ngarukamwaka y’Abakirisitu Gatolika yaberega kuri uwo musozi, ishingiye ku mpungenge z’umutekano rusange nyuma y’uko hatangajwe amakuru y’ibibazo birimo umubare munini w’abantu urenze ubushobozi bw’aho bateranira ndetse n’abakomereka.

Iryo hagarikwa ryatangajwe binyuze mu ibaruwa yandikiwe Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa uyobora Diyosezi Gatolika ya Kabgayi.

Iyo baruwa ishimangira ko ku wa 27 Mata habayeho umuvundo igihe imbaga y’abantu yitabiriye amasengesho ari ari benshi cyane kurusha ubushobozi bw’aho bateranira.

Nyuma yo gukora isuzuma ku bijyanye n’imigendekere y’ayo masengesho n’ubwitabire bw’abantu mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, RGB yasanze aho bateranira hadafite uburyo buhagije bwo kwita ku mutekano w’abaza gusenga.

Ku Cyumweru tariki ya 18 Gicurusi, Uwicyeza yongeye gusobanura iby’ihagarikwa ry’amasengesho, ashimangira ko iryo hagarikwa rigamije gusa igshyirwaho ry’ibikorwa by’imbaga nini y’abantu bateranira hamwe, atari Kiliziya cyangwa ibikorwa by’iyobokamana muri rusange.

Dr. Uwicyeza yanditse ku rubuga rwa X asubiza umuntu wari umubajije impamvu y’icyo cyemezo cya RGB.

Yagize ati: “Iyo usomye neza iriya baruwa, usangamo ko icyahagaritswe by’agateganyo ari igiterane rusange cya buri kwezi, mu gihe hategurwa ingamba z’umutekano zihagije.”

Dr. Uwicyeza yavuze ko ibi biterane bikurura abantu ibihumbi, benshi muri bo bagakora urugendo rw’ibirometero 13 n’amaguru bajya ku musozi w’amasengesho, bakagerayo bananiwe cyane.

Ati: “Mu giterane giheruka, abantu barenga icumi barakomeretse. Umutekano w’Abanyarwanda ni wo duha agaciro ku isonga.”

Yongeyeho ko iryo hagarikwa rigamije gutegura uburyo bushya bwo kwita ku mutekano, cyane cyane ku bantu bashobora guhura n’ingaruka kurusha abandi, barimo abana, abarwayi n’abasaza n’abakecuru.

Ati: “Dukeneye gukorana kugira ngo igiterane gikurikira kizagende neza, mu mutekano usesuye. Nta buzima na bumwe dushobora gukinisha.”

Dr. Uwicyeza yemeye ko hari abakirisitu bashobora kuba barataekereje ko ibyo biterane bizakomeza, bitewe n’uko byari bimaze kuba mu gihe kirekire kandi bifite agaciro kadasanzwe mu kwemera.

Dr. Uwicyeza ariko yavuze ko ibyo byiringiro bidashobora kurenza inyungu rusange cyangwa amategeko ahari.

Yagize ati: “Ibyiringiro, nubwo bitanditse mu mategeko y’u Rwanda, ahandi ni uburenganzira bushingiye ku byemezo cyangwa imyitwarire ihoraho y’inzego za Leta, ariko ntibishobora kwemerwa, bibangamiye amategeko cyangwa inyungu rusange.”

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 19, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE