RGB yafunze itorero ‘Grace Room’ ryashinzwe na Pasiteri Julienne

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwambuye icyemezo cy’ubuzima gatozi, urusengero rwa Grace Room, ryashinzwe na Pasiteri Julienne.
Mu 2018 ni bwo Pasiteri Julienne Kabanda yashinze Umuryango w’Ivugabutumwa wa Grace Room Ministries; wari usanzwe uhuriza hamwe abantu bavuye mu matorero atandukanye bagamije gusenga no kurushaho kwiyegereza Imana no gufasha abababaye.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RGB kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gucurasi 2025, yagaragaje ko Grace Room nka Minisiteriya ihuriwemo n’indi miryango yambuwe ubuzima gatozi kubera kutubahiriza ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere.
Iryo tangazo ryagize riti: “Grace Room yakunze gukora ibikorwa bijyanye no gusenga, bikaba bihabanye n’ibikorwa ndetse n’intego z’iyo minisiteriya nkuko bigaragara mu mategeko shingiro yayo.”
RGB yibukije ko imiryango yose yanditswe ,isabwa gukora ibikorwa bijyanye n’intego zayo kandi ikagenzura neza ko ibikorwa byayo byose bijyanye n’intego nyamukuru, yagaragarajwe mu gihe cy’iyandikwa.
Urwo rwego rwumvikanishije ko gukora ibikorwa binyuranye n’ibyasabiwe uburenganzira bituma hafatwa ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi harimo no kwamburwa icyangombwa cy’iyandikwa cyangwa cy’ubuzima gatozi igihe bibaye ngombwa.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwibukije imiryango yose ishingiye ku myemerere ko igomba guha agaciro, icyangombwa cy’ubuzima gatozi yahawe no gukurikiza ibiteganywa n’itegeko ndetse n’amabwiriza bigenga iyo miryango.
RGB yashimangiye ko igikorwa cyo kugenzura ko amategeko n’amabwiriza byubahirizwa, kizakomeza mu rwego rwo guteza imbere, umuco wo kubazwa inshingano no gukurikiza amategeko mu miryango ishingiye ku myemerere.
Ibi bibaye mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ku itariki ya 6 Werurwe 2025, rwatangaje ko rwahagaritse imiryango ishingiye ku myemerere, ibiri ari yo Elayono Pentecostal Blessing Church ryari riyobowe na Reverend Prophet Erneste Nyirindekwe n’iryitwa Sons of Korah International.
Muri Kanama 2024, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yandikiye Inzego z’ibanze izisaba guhagarika imiryango ishingiye ku myemerere idafite ubuzima gatozi yakoreraga hirya no hino mu gihugu.
Yagaragaje ko ibyo byari bishingiye ku ibaruwa y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, ndetse no kuba hari hamaze igihe hakorwa ubugenzuzi ku miryango ishingiye ku myemerere, bikagaragara ko hari ikwiye guhagarara.
Iyo baruwa yakomezaga igira iti “Mbandikiye mbasaba guhagarika imiryango n’ibikorwa by’imiryango iri ku mugereka w’iyi baruwa n’indi yose ikora bitemewe n’amategeko aho yaba ikorera hose hirya no hino mu gihugu.”
Ku mugereka w’iyo barurwa hagaragayeho amadini n’imiryango itandukanye irenga 40 irimo isanzwe imenyerewe cyane mu Rwanda, harimo nk’Itorero rya Misiyoni y’Abaluteri muri Afurika ryakoreraga mu Rwanda mu Ntara zitandukanye by’umwihariko mu Burasirazuba.
Hari kandi Itorero rya Philadelphia Church, Umugeni wa Kristo, Abagorozi, Abakusi, Abanywagake, Abarokore, Abavandimwe Church, Agape Sanctualy, Assemblies of Lord, Bethel Miracle Church, Intumwa n’Abahanuzi, Isoko Ibohora, Ivugurura n’Ubugorozi, Redeemed Baptist Church, Salvation Church n’andi atandukanye.


