Rema yarase Spice Diana nk’umwe mu bo afite icyo yigiraho

Umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye muri Uganda Rema Namakula yahishuye ko hari ibyo yigira kuri Spce Diana n’ubwo ari mukuru we mu bijyanye n’umuziki.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru avuga ko Uganda ifite abahanzi beza ariko akunda ubuhanga no guhimba udushya Spice Diana yazanye mu muziki.
Yashimangiye kandi ko uretse we n’abahanzi baba abakuru n’abato hari igihe bifashisha udushya twa Diana mu gukora indirimbo zabo.
Yagize ati: “Bamwe muri twe bamwigiraho nubwo turi bakuru be, tumubonamo ubuhanga butangaje, ndibuka ubwo nari mfite igitaramo yamfashije mu gutegura ibijyanye n’imyambarire twari twambaye kandi nzi abahanzi benshi bamwifashisha mu dushya dutandukanye dutuma akazi kabo karushaho kugenda neza.”
Spice Diana aherutse gutangaza ko afitanye indirimbo nyinshi n’umuhanzi Diamond Platinumz ariko zitarasohoka kubera ko yanze ko baryamana akamuca amafaranga y’umurengera kugira ngo babe bakorana, ibyo avuga ko yiteguye gushaka ayo asabwa ariko atazigera aryamana n’umuntu kubera akazi kuko abifata nk’umwanda.
Nubwo bimeze bityo ariko, uyu muhanzi yateguje ko mu bihe bya vuba azashyira ahagaragara indirimbo yafatanyije n’icyamamare, kandi ateguza abakunzi b’ibihangano bye ko n’iyo byatinda ariko arimo gukora uko ashoboye kose kugira ngo abone ayo mafaranga, amashusho y’indirimbo ye na Diamond Platinumz ijye ahagaragara.
Spice Diana, yatangiye gukorana n’abahanzi bo muri Wasafi Records mu 2021, aho yakoranye na Zuchu mu ndirimbo Upendo, kugeza ubu akaba akomeje gushaka amafaranga akenewe kugira ngo Diamond Platinumz akorane na we amashusho y’indirimbo nyinshi bafitanye.
Spice Diana azwi cyane mu ndirimbo zirimo Siri Regular, Wendi, Twookya, Do me n’izindi.

Gerard nsengumukiza says:
Mata 25, 2025 at 6:26 amSpice diana turamwemera cne dukunda kumwumva mundirimbo yakoranye na pallaso yitwa koona.