Rema mu mboni za Ayra Star

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Nigeria ndetse no mu Karere, Ayra Star yavuze ko Rema ari inshuti ye magara.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2024, ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’imwe muri Televiziyo zikorera muri icyo gihugu.

Uyu muhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo yise Rush, ubwo yari abajijwe umwe mu bahanzi bo muri Nigeria yaba akunda.

Yagize ati: “Ubwamamare tubushyize ku ruhande abantu bose nzi bakajya ku ruhande, uwo navuga ni ishuti yanjye magara, umuntu ukomeje kumbera icyitegererezo, kandi akambera umuntu mwiza ndetse akambera nka musaza wanjye.”

Yongeraho ati: “Ahari sinavuga ko ari umutoza wanjye ( Mentor), ni umuntu dukora ibintu bimwe ariko kandi ahora ahari ku bwanjye, ni umuntu watangiye umuziki mbere yanjye azi uko bikorwa kandi ntiyahwemye kumpa ubujyanama no kumfata akaboko, uwo ni Rema, intashyo nyinshi kuri Rema ni umuntu wanjye ni inshuti yanjye magara.”

Ayra Starr akomeza avuga ko Rema amuba hafi cyane ndetse ko intambwe agezeho ahanini yagiye agirwa inama nawe kandi ko atigeze amwitaza ko ahubwo ari inshuti ye magara.

Ku rundi ruhande ariko Rema akunze kumvikana mu biganiro bitandukanye avuga ko atazi igitera abagore n’abakobwa benshi kumusarira, abenshi ugasanga banamwiyitirira.

Ayra star uvuga ko akomeje urugendo rwo kwagura umuziki we, azwi cyane mu ndirimbo nka Rush, Bloody Samaritan, Ase n’izindi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE