REG yiseguye ku ibura ry’umuriro mu gihugu

Ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda (REG) kiseguye ku Banyarwanda kubera ibura ry’umuriro mu bice bitandukanye by’igihugu, bakaba bavuze ko byatewe n’ibibazo bya tekinike.
Umuriro wabuze ahagana saa 18:40 z’umugoroba ukaba wamaze isaha irenga mu bice bitandukanye by’ u Rwanda utaragaruka kuko wagarutse saa 8: 06 z’umugoroba.
REG ibinyujije ku rukuta rwayo rwa “X” yiseguye ku Banyarwanda kuri iri bura ry’umuriro ivuga ko byatewe n’ikibazo cya tekiniki kandi bari kugikemura.
Mu bice byabuze umuriro harimo uduce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali harimo; Kimihurura, Kimironko, nahandi naho mu tundi Turere ni Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba n’ahandi.