REG WBBC yatsinze APR WBBC yegukana Igikombe cya Shampiyona (Amafoto)

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball y’Abagore itsinze APR WBBC amanota 71-63, yuzuza intsinzi enye ku busa mu mikino ya kamarampaka.
Uyu mukino wa kane wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, kuri Petit Stade I Remera.
Ikipe y’Ingabo yatangiye umukino neza cyane, Ineza Sifa na Yoro Diakite bayitsindira amanota menshi.
Aka gace karangiye APR WBBC iyoboye umukino n’amanota 18 kuri 15 ya REG WBBC.
Mu gace ka kabiri, REG WBBC yagarukanye imbaraga, Tetero Odile na Destiney Philoxy batsinda amanota menshi.
Aka gace kari kegeranye cyane, karangiye amakipe yombi anganya amanota 15-15, icyakora igice cya mbere cyarangiye APR WBBC iyoboye umukino n’amanota 33 kuri 30 ya REG WBBC.
Mu gace ka gatatu, amakipe yombi yagarukanye imbaraga,Tetero na Philoxy bakomeje gufasha REG cyane, mu gihe Sifa na Umugwaneza Charlotte babigenzaga uko ku rundi ruhande.
Ako gace karangiye APR WBBC yakomeje kuyobora umukino n’amanota 49 kuri 46 ya REG WBBC
Mu gace ka nyuma, umukino warushijeho kuryoha, amakipe yombi akomeza kwegerana cyane mu manota. Habura iminota itatu, Micomyiza Rosine Cisse yatsinze amanota atatu inshuro ebyiri, yongera ikinyuranyo kiba amanota atanu (64-59).
Umukino warangiye REG WBBC itsinze APR WBBC amanota 71-63, yegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore.
Ikipe ya in REG WBBC yaherukaga Igikombe cya Shampiyona mu 2022.
Nyuma y’umukino hakurikiyeho umuhango wo gutanga ibihembo ku makipe no ku bakinnyi ku giti cyabo.
REG WBBC yegukanye igikombe yahawe miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni mu gihe APR WBBC yabaye iya kabiri yacyuye miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda muri rusange.
Kristina King Morgan wa REG WBBC yabaye umukinnyi wahize abandi mu mikino ya kamarampaka (MVP) , ahembwa miliyoni 2 Frw, Micomyiza Rosine ’Cisse’ wa REG WBBC yabaye umukinnyi watsinze amanota atatu menshi.
Nibishaka Brigitte wa GS Marie Reine Rwaza yabaye Umukinnyi Mwiza wa shampiyona isanzwe (regular season), ndetse aba n’umukinnyi watsinze amanota menshi muri Shampiyona yose.
Dusabe Jane wa The Hoops yabaye myugariro mwiza wa shampiyona, Uwimpuhwe Henriette wa IPRC Huye yabaye umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi.
Byukusenge Xavier wa GS Marie Reine Rwaza ni we wabaye umutoza w’umwaka.







