REG WBBC yatsinze APR WBBC ikoza imitwe y’intoki ku gikombe cya shampiyona (Amafoto)

REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 82-66 mu mukino wa gatatu mu nyuma ya kamarampaka muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagore.
Uyu mukino wabaye Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 9 Ukwakira 2024, Kuri Petit Stade i Remera.
REG WBBC yashakaga gutsinda umukino kugira ngo ikomeze kwiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe mu gihe APR WBBC yirindaga gusezererwa itsinzwe imikino yikurikiranya.
APR WBBC yatangiye umukino iri hejuru ibifashijwemo na Kamba Diakite watsindaga amanota.
REG WBBC yaje kwinjira mu mukino ndetse iyobora umukino ibifashijwemo na Victoria Reynolds na Philoxy Destiney Promise batsinda amanota yiganjemo atatu.
Aka gace karangiye REG WBBC iyoboye umukino n’amanota 24 Kuri 13 ya APR WBBC.
Mu gace ka kabiri, APR WBBC yatangiye igabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Kamba Diakite na Uwizeye Asouma batsindaga amanota.
Ku rundi ruhande REG WBBC yakomeje kongera amanota abakinnyi nka Micomyiza Rosine batsinda amanota atatu menshi na Philoxy Destiney .
Muri aka gace ikipe y’Ingabo z’igihugu niyo yinjiye amanota menshi agera kuri 24-17 ariko n’ubundi REG WBBC ikomeza kuyobora umukino n’amanota 41 Kuri 37 ya APR WBBC.
Mu gace ka gatatu, APR WBBC yagakinnye ihuzagurika cyane bituma itakaza imipira myinshi yatumye REG WBBC ikomeza kongera amanota binyuze mu bakinnyi nka King Kristina Morgan na Victoria Reynolds.
Aka karangiye REG WBBC iyoboye umukino n’amanota 60 kuri 50 ya APR WBBC.
Mu gace ka nyuma, REG WBBC yakomeje kongera amanota ibifashijwemo na Micyomyiza Rosine watsindaga amanota menshi na King Kristina Morgan.
Umukino warangiye REG WBBC itsinze APR WBBC amanota 82-66, yuzuza intsinzi 3-0.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu irasabwa gutsinda umukino umwe ikegukana Igikombe cya Shampiyona iheruka mu 2022.
Umukino wa kane uteganyijwe ku wa, Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024 muri Petit Stade i Remera.


