REG WBBC yasoje imikino y’amatsinda idatsinzwe mu mikino Nyafurika

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 15, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

REG WBBC yatsinze ASPAC yo muri Bénin amanota 96-65 isoza imikino y’amatsinda idatsinzwe mu Irushanwa Nyafurika ‘FIBA Africa Women’s Basketball League’.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, i Alexandria mu Misiri.

Ni umukino REG WBBC yakozemo impinduka mu bakinnyi batanu babanza mu kibuga, Destiney Philoxy wari ufite imvune idakanganye asimburwa na Micomyiza Rosine ‘Cisse’.

Iyi kipe yatangiye neza uyu mukino, Nia Clouden atsinda amanota menshi.

Aka gace ka Mbere yagasoza iyoboye umukino n’amanota 22 kuri 19 ya ASPAC.

Mu Gace ka Kabiri, iyi kipe yo muri Bénin yaje yashyizemo imbaraga itangira gutsinda amanota menshi ari nako igabanya ikinyuranyo.

Mu minota ya nyuma y’aka gace, Tiffany Mitchell uri gutsindira amanota menshi iyi kipe muri iri rushanwa, yinjiye mu mukino atangira gutsinda cyane.

Igice cya Mbere cyarangiye REG WBBC yatsinze ASPAC amanota 47-36.

Mu Gace ka Gatatu, Philoxy wari wakinnye iminota mike na we yatangiye kugora iyi kipe yo muri Bénin. REG WBBC yongeye kuzamura ikinyuranyo kigera mu manota 20.

Yasoje agace ka gatatu ikiyoboye n’amanota 76 kuri 50 ya ASPAC.

Agace ka nyuma, Ikipe ya REG WBBC yatangiye kuruhutsa abakinnyi maze abarimo Mwizerwa Faustine, Irakoze Nelly, Dusabe Jane na Kiyobe Chantal binjira mu kibuga na bo bakomeje kongera amanota.

Umukino warangiye REG WBBC yatsinze ASPAC amanota 96-65 isoza imikino y’amatsinda idatsinzwe, biyihesha kuzakina n’iyabaye iya kane mu rya mbere.

REG WBBC izasubira mu kibuga ku Cyumweru, tariki 17 Ukuboza 2023 ikina imikino ya ¼.

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 15, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE