REG VC na Police WVC zegukanye Irushanwa ryo Kwibuka31

Ikipe ya REG VC yatsinze Chema VC yo muri Kenya mu bagabo, Police WVC itsinda Rwanda Revenue Authority mu bagore zombi zegukana Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abakunzi b’Umukino wa Volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iri rushanwa ryari rimaze iminsi itatu ryasojwe ku Cyumweru tariki ya 22 Kamena 2025, ryitabiriwe n’amakipe 21 arimo ayo mu Rwanda, Kenya na Uganda, mu bagabo n’abagore.
Mu bagabo ryitabiriwe n’amakipe 11 ari yo Gisagara VC, Kepler VC, REG VC, APR VC, Police VC n’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 21, Chazpir VC na Sky VC zo muri Uganda na Sikr VC, KPA na Chema VC zo muri Kenya.
Mu bagore iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 10 ari yo APR, Police, RRA, East Africa University na Kepler WVC, KCB Nkumba, Ndejje Elite na Vision VC zo muri Uganda ndetse na Sikri VC na Pipeline VC zo muri Kenya.
Iyi mikino yakiniwe ku bibuga bibiri ari byo NPC na Petit Stade muri ½ cy’irangiza mu bagore Rwanda Revenue Authority yasezereye Kepler WVC amaseti 3-2 (25-22,23-25,25-23,18-25, 16-14) mu gihe Police WVC yongeye gutsinda APR WVC amaseti 3-1 (16-25, 25-18, 18-25, 23-25) zombi zigera ku mukino wa nyuma.
Mu bagabo, REG VC yo mu Rwanda yasezereye Chazpir VC iyitsinze amaseti 3-0 (25-16, 16-25, 17-25, 23-25).
Imikino ya nyuma yabereye muri Petit Stade kuri iki Cyumweru, Ikipe ya Police WVC yatsinze Rwanda Revenue Authority amaseti 3-1 ( 25-15, 22-25, 25-15, 27-25), yegukana igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka kiyongera ku cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Umukino wa nyuma mu bagabo wari witezwe wahuje REG VC yo mu Rwanda yatsinze Chema VC yo muri Kenya amaseti 3-1(18-25, 27-25, 25-22, 25-18) yegukana igikombe cy’irushanwa ryo Kwibuka muri Volleyball y’abagabo ku nshuro ya kabiri mu mateka.
Iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu yaherukaga iki gikombe mu 2022 itsinda Gisagara VC ku mukino wa nyuma amaseti 3-2.
Mbere y’uko iyi mikino itangizwa, habanzaga gufatwa umunota wo kwibuka ku nshuro ya 31 abakinnyi n’abakunzi b’umukino wa Volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Irushanwa nk’iri umwaka ushize rikaba ryari ryegukanywe na Police VC mu bagabo mu gihe mu bagore ikipe ya APR WVC ari yo yari yaryegukanye.




