REG izakomeza kunoza imikorere no kongera ingano y’amashanyarazi

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 23, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG mu nama yagiranye n’abafatanyabikorwa bayo igamije gusuzuma no kwemeza igenamigambi ryayo ry’imyaka 10 iri imbere (2024-2034), mu guteza imbere ingufu mu Rwanda, bemeje ko bazarushaho kunoza imikorere no kongera ingano y’amashanyarazi.

Bamwe mu bafatanyabikorwa ba REG barimo abahagarariye Minisiteri y’Ibikorwa Remezo mu Rwanda MININFRA, abagize Inama y’Ubutegetsi ya REG, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM, Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF, Ikigo Ngenzuramikorere ry’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA, Minisiteri y’Ibidukikije n’abandi batandukanye bagiranye ibiganiro banungurana ibitekerezo ku buryo bakongera ingano y’amashanyarazi. 

Imwe mu mirongo migari yaganiriweho mu nama harimo ingamba zafashwe zo kongera ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda, kongera ingano y’imiyoboro y’amashanyarazi n’ibikorwa remezo biyashamikiyeho.

Harimo kandi ku bufatanye n’abafatanya bikorwa ba REG, iyi Sosiyete yiyemeje ko mu myaka 10 iri imbere (2024-2034) izakomeza kunoza imikorere no kongera ingano y’abaturage bagerwaho n’amashanyarazi; no gushyiraho ingamba nshya zigamije kwagura isoko ry’ubucuruzi bw’amashanyarazi hagati y’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu.

Muri izo ngamba z’imyaka 10 iri imbere harimo gushyiraho ingamba n’intego zirambye z’imari n’ishoramari mu rwego rw’ingufu, kongera ishoramari muri urwo rwego riva ku bafatanyabikorwa ndetse n’abashoramari, kongera ingufu n’ibicanwa bitangiza ibidukikije no kongera ububiko bw’ibikomoka kuri Peteroli. 

Inama kandi yagaragaje imirongo migari y’ibyihutirwa kurusha ibindi mu myaka 10 iri imbere harimo gushyira mu bikorwa igenamigambi rigamije gukemura ibibazo by’abaturage no kwihutisha iterambere ry’ingufu mu Rwanda.

Imibare ya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG igaragaza ko umubare w’abaturage bagerwaho n’amashanyarazi mu Rwanda wakomeje kuzamuka uhereye mu myaka 6 ishize aho mu 2017-2018 zari ingo 1 126 640 zingana na 46.43%, mu 2018-2019 zari ingo 1 356 381 bangana na 51%; mu 2019-2020 ingo zarazamutse ziba 1 497 063 zingana na 55,41%. Mu 2020-2021 ingo zigerwaho n’amashanyarazi zarazamutse zigera kuri 1 718 516 zingana na 64.53%; naho mu 2021-2022 zarazamutse ziba 1 962 508 zingana na 72%; mu 2023-2024 kugeza ubu ziba 2 746 861 zingana na 80.1%, aho umuriro utangwa mu gihugu ungana na Megawate 406.402 MW.

Hari intego y’uko nibura mu myaka 10 iri imbere abaturage bazaba bagerwaho n’amashanyarazi 100%.

Bunguranaga ibitekerezo ku byatuma hanozwa uburyo bwo kongera ingano y’amashanyarazi
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 23, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE