Recording Academy yinjiye mu mikoranire na RDB

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Recording Academy itegura Grammy Awards yatangaje ko yinjiye mu mikoranire n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) hagamijwe kwagura ibikorwa byayo byo gushyigikira abahanzi ku Isi.

Ni itangazo ubuyobozi bwa Recording Academy bwashyize ku rubuga rwabo rwa X kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2024, rwemeza ko bwamaze kugirana amasezerano y’imikoranire na RDB ndetse n’abandi bafatanyabikorwa babo ku mugabane w’Afurika.

Bavuga ko binyuze muri ayo masezerano bazakorana n’abafatanyabikorwa babo hagamijwe kwagura ibikorwa byabo mu Karere.

Umuyobozi Mukuru wa RDB Francis Gatare yavuze ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rubonye umwanya wo gusangiza Isi umuco n’intego byabo.

Ati “U Rwanda rwiyemeje gushyigikira icyerekezo cyo guhuza ibitekerezo byo guhanga udushya ku mugabane w’Afurika bifitanye isano n’amateka n’umuco n’intego byacu byishimirwa kandi bigasangizwa Isi.”

Ibi bibaye nyuma y’amakuru yagiye ahwihwiswa ko u Rwanda rushobora kuzakira Grammy awards, byakurikiye ibiganiro byabaye tariki ya 29 Nzeri 2022 bigahuza  umuyobozi wa Recording academy Harvey Mason Jr n’ubuyobozi bwa RDB, byagarukaga ku iterambere ry’umuziki nyarwanda.

Nyuma byaje gushimangirwa n’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 1 Kanama 2023, ikemeza amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Grammy Global Ventures ifite mu nshingano itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Grammy awards.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE