RDF yinjije abasirikare bashya mu ngabo zirwanira ku butaka

Kuri uyu wa Gatandatu, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwakiriye abasirikare bashya basoje icyiciro cy’imyitozo ya gisirikare y’amezi arindwi, mu Kigo cy’imitozo y’ibanze ya gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe.
Abo basore n’inkumi bagaragaje ubuhanga n’ubumenyi bungukiye muri ayo mahugurwa harimo ubujyanye no gukoresha intwaro zitandukanye, imyitozo njyarukamba n’ubundi bumenyi mbere yo kwinjizwa mu ngabo.
Umuhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt Gen Mubarakh Muganga, wahagarariye Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga Paul Kagame.
Mu butumwa yagejeje ku basoje amasomo, Lt. Gen. Muganga yashimiye abinjiye mu Ngabo biyemeje kurinda igihugu cyabo.
Yagize ati: “Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga n’Umuryango wa RDF muri rusange, nifatanyije namwe mu munezero w’iyi ntambwe muteye. Ubumenyi mwaboneye hano buzabafasha kubahiriza inshingano za RDF kandi buzabafasha kugaragaza ikibyabupfura.”
Yakomeje agira ati: “Turabashimira ko mwahisemo RDF kugira ngo murinde Igihugu cyanyu.”
Kwinjiza abasirikare bashya mu Ngabo z’u Rwanda bigize gahunda ijyanye no kubaka ubushobozi bw’ibikorwa bya gisirikare.



UZABUMWANA JEAN PAUL says:
Ukuboza 10, 2023 at 12:56 amNi byiza cyane peu!! Twishimira ko turinzwe namwe basirikare!!!✅ðŸ¤ðŸ¤ðŸ‘ðŸ‘ðŸ‘ðŸ‘
Frank ntwaliyase says:
Ukuboza 10, 2023 at 7:08 amBazabaha akaruhuko basure imiryango ryari