RDF na UPDF baganiriye ku mutekano wambukiranya umupaka

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubw’Ingabo za Uganda (UPDF) bwahuriye mu biganiro bigamije kurwanya ibikorwa binyuranyije amategeko byambukiranya umupaka n’ingamba zigamije guhangana n’ingorane abaturiye imipaka bahura na zo.
Ubuyobozi bwa RDF bwabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 31 Kanama, bushimangira ko bwahagarariwe na Diviziyo ya 2 n’iya 5 z’Ingabo zirwanira ku butaka, mu gihe UPDF na yo yahagarariwe na Diviziyo ya 2 n’iya 5 muri ibyo biganiro byabereye i Ntungamo mu Karere ka Mbarara.
Ni inama yari ishyize imbere kurebera hamwe uburyo bwo kurushaho kwimakaza ubutwererane muri serivisi zitangirwa ku mupaka no guhangana n’ibyaha byambukiranya umupaka.
Itsinda ryahagarariye RDF ryari riyobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Maj Gen Vincent Nyakarundi, akaba yakiriwe na Maj Gen James Birungi ukuriye Ubutasi n’Umutekano muri UPDF.

Umugaba w’Ingabo za UPDF zirwanira ku Butaka Gen Kayanja Muhanga, ari na we wari umushyitsi mukuru, yashimye imbaraga ibihugu byombi bikomeje gushyira mu gusigasira amahoro ku mupaka bisangiye.
Gen Muhanga yavuze ko hateguwe inama zitandukanye hagati y’abayobozi b’ingabo z’ibihugu byombi hagamijwe kongerera imbaraga umubano w’amateka ibihugu byombi bisanganywe, bikajyana no kongera umutekano.
Gen Muhanga yagize ati: “Binyuze mu buyobozi bw’Abakuru b’Ibihugu byombi, Nyakubahwa Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni, twakoze inama zitandukanye zigamije gukemura ibibazo by’umutekano cyane cyane ku mupaka. Nta gushidikanya ko iyi gahunda izarushaho kongera ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi kandi inaharanire iterambere n’uburumbuke.”
Ibyo biganiro byabaye nyuma y’aho ku wa 12 Kanama, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga agiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba, aho bibanze ku kurushaho kwimakaza umubano uzira amakemwa hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Maj Gen Nyakarundi, wavuze mu izina rya Gen Muganga, yashimiye imbaraga UPDF ikomeje guahyira mu guhashya ibikorwa bitemewe byambukiranya umupaka nk’uko itangaza ryashyizwe ahagaragara ribivuga.
Yakomeje ashimangira ko RDF itazatezuka ku gukorana bya hafi na UPDF mu gukumira ibyaha byambukiranya umupaka n’ubuhezanguni bwibasira umutekano w’abaturage mu Karere.
Inama nk’iyi iheruka ihuje impamde zombi yabereye mu Karere ka Nyagatare muri Gicurasi uyu mwaka, kandi ibiganiro ngo bizakomeza uko ibihugu byombi birushaho gukaza ingamba zo gukumira ibyaha byambukiranya imipaka.

