RDF na Polisi bagiye gutangiza ibikorwa byita ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage

Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’Igihugu bagiye gutangiza ibikorwa byita ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bizamara amezi atatu bikorerwa hirya no hino mu gihugu.
RDF na Polisi bagiye gutangiza ibikorwa by’iterambere byinjiza u Rwanda ku myaka 31 yo Kwibohora
Ni igikorwa kizatangira ku wa 17 Werurwe 2025, ku insanganyamatsiko igira iti ‘Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu Kwizihiza kwibohora31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda’.
Uruhare rw’ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage biteganywa n’amategeko agenga izi nzego.
Ibi bikorwa bizakorerwa mu gihugu hose mu gihe cy’amezi atatu, hizihizwa Kwibohora3l n’imyaka 25 y’ubufatanye hagati ya Polisi n’ abaturage.
Ni ibikorwa bizibanda mu byiciro bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage hibandwa ku buvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwa remezo, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye.
Izo nzego z’umutekano zombie bishimira abatrurage ubufatanye badahwema kugaragaza mu bikorwa byo kubungabunga umutekano n’iterambere ry’u Rwanda.
