RDF na EU baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 2, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvénal Marizamunda, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, General Muganga Mubarakh, bakiriye Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Ambasaderi Johan Borgstam, mu biganiro bigamije gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’umutekano.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Gicurasi 2025, kibera ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo (MoD), aho ambasaderi Borgstam yari aherekejwe na Belen Calvo Uyarra, Ambasaderi wa EU mu Rwanda.

Mu biganiro bagiranye n’abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda, impande zombi zagarutse ku ngingo zitandukanye z’ubufatanye mu bya gisirikare, umutekano n’iterambere, cyane cyane hagamijwe gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu myaka myinshi ishize, Uburengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwibasiwe n’ibibazo by’umutekano muke, biterwa ahanini n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’iyiganjemo abayihungiyemo barimo n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 Ibi bibazo by’umutekano byagize ingaruka ku bihugu bihana imbibi na RDC, cyane cyane u Rwanda, bikaba byaratumye u Rwanda rugira uruhare mu bikorwa bigamije kugarura amahoro mu karere.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zimaze igihe zifatanya n’inzego mpuzamahanga n’iz’ibihugu by’abaturanyi mu gushakira amahoro arambye Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Mu gihe kimwe, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU) na wo wagiye ushyigikira ibikorwa by’amahoro binyuze mu nkunga z’ubukungu, ubufasha mu bya gisirikare no gushyigikira ibiganiro hagati y’impande zihanganye.

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvénal Marizamunda, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, General Muganga Mubarakh, bakiriye Intumwa idasanzwe ya (EU) mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Ambasaderi Johan Borgstam
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 2, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE