RDF mu mahugurwa yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku bagore b’abasirikare

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 8, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangije amahugurwa yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Karere ka Nyamasheke, aho yahurije hamwe abagore 100 b’abasirikare.

Ni amahugurwa yatangijwe ku wa Gatatu tariki ya 7 Gicurasi agamije guteza imbere imibereho myiza y’imiryango y’abasirikare no kongera ubumenyi ku buryo bwo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

RDF itangaza ko ibyo bikorwa biri muri gahunda ngari igamije kugera ku bagore bafite abagabo b’abasirikare, bo mu Turere twa Nyamasheke, Rutsiro, Ngororero, Nyaruguru, Gisagara, na Nyamagabe.

Col Nyirasafari Seraphine, Umuyobozi ushinzwe imikoranire y’abasivile n’abasirikare mu Ishami rya J9 rya RDF, yavuze ko aya mahugurwa agamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukemura ibibazo bijyanye n’imibereho myiza y’imiryango.

Yagaragaje ko iki gikorwa kigaragaza umuhate wa RDF mu gushyigikira imiryango y’abasirikare no guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Narcisse Mupenzi, yasabye abayitabiriye kugira uruhare rugaragara mu guteza imbere imiryango yabo no kuba icyitegererezo mu mibereho myiza y’abaturage mu miryango n’aho batuye.

Ibi biganiro byabaye umwanya mwiza wo kuganira ku mugaragaro, aho abagore b’abasirikare babashije kubaza ibibazo, gutanga ibitekerezo no kugaragaza impungenge ku bibazo bibabangamiye.

Abitabiriye amahugurwa bagiranye ikiganiro kirambuye n’itsinda ry’impuguke rihuriweho n’amashami atandukanye ya RDF, ryabahaye amakuru ku bikorwa biri gukorwa n’ubuyobozi bwa RDF mu guteza imbere imibereho myiza y’imiryango no guteza imbere uburinganire.

Ayo mahugurwa azamara iminsi irindwi, akaba ategurwa ku bufatanye bw’amashami atandukanye ya RDF, ya J9 na J1, iry’Urwego rwa Gisirikare rw’Ubwishingizi ku Ndwara (Military Medical Insurance), iry’ikigo cy’imari Zigama CSS, Ubugenzuzi bwa Gisirikare (Auditorat Militaire), iry’Ikigega cy’Izabukuru cya Minisiteri y’Ingabo, hamwe  n’Iguriro ry’Inzego z’Umutekano (Armed Forces Shop).

RDF yavuze ko amahugurwa nk’aya yanabaye mu mwaka wa 2018 no mu wa 2019 mu Turere 15, kandi ko yatanze umusaruro mwiza mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kuzamura imibereho myiza y’imiryango y’abasirikare.

RDF irimo guhugura abagore bafite abagabo b’abasirikare
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 8, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE