RDF igiye gushyiraho Umugaba Mukuru w’Ingabo wungirije

Igisirikare cy’u Rwanda RDF kigiye gushyiraho Umugaba Mukuru w’Ingabo wungirije, binyuze mu mushinga w’itegeko rigenga igisirikare cy’igihugu.
Ni amategeko yatowe na benshi mu Badepite kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Gicurasi 2024, atangiza impinduka mu miyoborere y’igisirikare, zirimo gushyiraho umwanya mushya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo wungirije muri RDF.
Ni itegeko rishyiraho kandi serivisi z’ubuzima muri RDF, ishami rishya rizayoborwa n’Umugaba Mukuru wihariye.
Muri uko kwagura imibare risobanura ko ubu ingabo z’igihugu zizaba zigizwe n’abayobozi bakuru bane, bayobora imitwe ine y’ingenzi, harimo Umutwe w’Ingabo zirwanira ku butaka, uw’Ingabo zirwanira mu kirere, umutwe w’Ingabo zidasanzwe n’Inkeragutabara, ndetse n’Urwego rushya rushinzwe ubuzima n’ubuvuzi.
Muri Werurwe 2024, ubwo umushinga w’itegeko watangizwaga mu nteko ku nshuro ya mbere, Minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda, yasobanuye ko gushyiraho Umugaba Mukuru wungirije muri RDF azemeza ko ubuyobozi bw’ingabo bwizewe.
Yagize ati: “Ntidushaka kubaka igisirakare cy’uyu munsi gusa, turimo kubaka igisirikare cy’igihe kirekire. Ni yo mpamvu dushaka gushyiraho Umugaba Mukuru w’ingabo wungirije, uwo yungirije mu gihe yaba adahari ubuyobozi ntibuhagarare.”
Marizamunda yashimangiye ko hari gahunda yo kwagura ubuyobozi bukuru bwa RDF, no gushyiraho uburyo buhamye kurinda umutekano w’igihugu n’ubusugire bwacyo, gutanga umusanzu mu butumwa bwo kugarura amahoro hanze y’igihugu, ndetse no gukomeza gushyira imbaraga mu guhindura imyumvire y’abaturage yaba abo mu Karere u Rwanda ruherereyemo no ku Isi muri rusange.