RDC: Banyuze mu Rwanda bahungira FARDC i Bukavu hafashwe na M23

Abanyekongo basaga 320 barimo abavaga mu bice bigenzurwa n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Wazalendo, FDLR n’Ingabo z’u Burundi, bambutse bajya i Bukavu harimo kugenzurwa n’inyeshyamba za M23 guhera mu cyumweru gishize.
Abo baturage barimo abambutse ku mupaka wa Bugarama bavuye i Kalemi, Fizi, Moba, Uvira, Kamanyola n’ahandi, bagakomeza inzira y’Akarere ka Rusizi bakagera ku mupaka wa Rusizi ya mbere aho berekanaga ibyangombwa, bakabona kwerekeza i Bukavu.
Bitandukanye n’ibisanzwe aho Ingabo za Leta zigirirwa icyizere, abaturage ba RDC bo barakora ikinyuranyo aho babona icyizere mu barwanyi ba M23 kuko ari bo babonyemo ubunyamwuga n’umuhate wo kubacungira umutekano.
Muri abo baturage harimo n’abakoreraga muri ibyo bice ariko bakomoka i Bukavu, nyuma yo kumenya amakuru ko kuri ubu iwabo hari umutekano usesuye bahitamo guhungana n’abandi.
Bamwe mu bambukaga bavuganye n’Imvaho Nshya, bavuze ko imiryango yabo iba I Bukavu ari yo yatumye bahunga ibice bigenzurwa na FARDC kuko yababwiye uburyo kuri ubu yo irimo gucungirwa umutekano na M23.
Patwa Jonas, uvuga ko akomoka i Bukavu akaba yakoreraga mu bice bya Kamanyola, yavuze ko atacyizeye umutekano waho ari na yo mpamvu yahisemo gutaha.
Ati: “Ntashye iwacu i Bukavu, akazi mbaye ngasubitse kuko hariya nta mutekano wizewe uhari ni ubwoba busa. Imiryango yacu iratubwira ko Bukavu kuva M23 yayigeramo ituje, ni yo mpamvu ntashye.”

Eustache Barora wavugaga ko avuye mu bice bya Fizi, yabwiye Imvaho Nshya ko yumvise atekanye ageze mu Bugarama, akaba anizeye ko i Bukavu umutekano ari wose.
Ati: “Nazanye ubwoba bwinshi numva amasasu, ngeze ku mupaka wa Kamanyola hamwe n’abo twari kumwe ntitwahabona umuntu n’umwe uwurinze, turakomeza turaza twikanga kuraswa tubona tugeze Bugarama dutanga ibyangombwa turaza. Aha turumva dutekanye rwose, biratwereka ko Bukavu yacu ihumeka amahoro, ka kajagari kahahoraga katagihari.”
Imvaho Nshya yanaganiriye n’umukobwa wavaga i Burundi uvuga ko yigaga muri Kaminuza i Bujumbura, ko ahisemo gutaha iwabo kubera ko aho biga batangiye gutotezwa n’ingabo z’u Burundi n’imbonerakure, zibareba isura gusa zikabagirira nabi.
Ati: “Hari n’ukureba isura gusa akavuga ko utari Umunyekongo ahubwo uri Umunyarwanda ukaba wazira icyo. Duhisemo kuba turetse amashuri, dusubiye iwacu i Bukavu kuko imiryango yacu iduhamagara itubwira ko ituze ari ryose. Gutotezwa nibishira aho twigaga tuzasubirayo cyangwa tunige i Bukavu, icyangombwa ni ukuba mu gihugu cyawe wumva utekanye wanahiga.”
Mtoka Jean Luc na we avuga ko akimara kwambuka umupaka akagera mu Bugarama, akazamuka igice cyose cy’Akarere ka Rusizi nta sasu yumva, akarinda agera ku mupaka adahutajwe, yumvise umutima uruhutse.
Ati: “Nje kugumana n’umuryango wanjye i Bukavu. Kuba n’aha turi ubwaho nta sasu twumva, tubona abaturage bacu duturukanye mu bice bigenzurwa na FARDC bemererwa kwambuka neza, natwe twizeye ko turi bwambuke nta kibazo.”
Yakomeje avuga ko bumvise amakuru y’uko i Bukavu nta kajagari n’umutekano muke bikiharangwa, ari na yo mpamvu bagaruye akanyamuneza babona bambutse iwabo.
Aba baturage barasaba ko n’umupaka wafungurwa bakagenderanira n’Abanyarwanda, bita abavandimwe babo, bagahahirana, ubuzima bugakomeza.
M23 yafashe Umujyi wa Bukavu nyuma yo gufata Goma ku wa 27 Mutarama 2025. Abarwanyi ba M23 bacyinjira i Bukavu, Umuvugizi wayo ku rwego rwa gisirikare Lt. Col. Will Ngoma, yaciye amarenga ko uyu mujyi wafashwe ko abatuye Bukavu bari guhumeka umwuka wo kwibohora.







