Rayon Sports yinjije arenga miliyoni 220 Frw ku mukino wa APR FC

Umukino w’ikirarane w’umunsi wa gatatu wa shampiyona Rayon Sports yakiriyemo APR FC wasigiye iyi kipe y’i Nyanza asaga miliyoni 220 z’amafaranga y’u Rwanda harimo 150.
Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024 muri Stade Amahoro yari yuzuye abafana ibihumbi 45.
Amakuru yizewe Imvaho Nshya ifite ni uko iyi kipe yinjije miliyoni zisaga 220 z’amafaranga y’u Rwanda zirimo miliyoni 150frw zavuye mu matike yagurishijwe nyuma yo kwishyura Stade, abakozi n’ibikoresho.
Iyi kipe kandi yinjije arenga miliyoni 85 z’amafaranga y’u Rwanda yavuye mu baterankunga bamamaje ibikorwa byabo kuri uyu mukino.
Uyu mukino wabaye uwa mbere winjiije amafaranga menshi mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Iyi kipe y’umutoza Robertinho ni yo iyoboye shampiyona n’amanota 30, AS Kigali ni iya kabiri n’amanota 23, Gorilla FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 22, Police FC ni iya kane n’amanota 19 inganya na APR FC iri ku mwanya wa gatanu ifite imikino ibiri y’ibirarane.
Gikundiro izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2024 yakirwa na AS Kigali ku munsi wa 13 wa Shampiyona.
