Rayon Sports yatsinzwe na Singida black Stars mu mukino wa mbere wa CAF Confederation Cup

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 20, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Rayon Sports yatsinzwe na Singida black Stars igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederations Cup wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Nzeri 2025.

Ni umukino watangiye ukinirwa cyane hagati mu kibuga amakipe yombi acungana.

Ku munota wa 22, Singida Balck Stars yafunguye amazamu kuri Coup-franc yatewe na Clatous Chama usanga Marouf Tchakei wari uhagaze neza ashyira umupira mu izamu n’umutwe.

Iyi kipe yo muri Tanzania yakomeje kwiharira umupira irusha cyane Rayon Sports yari ku rwego rwo hasi cyane mu mikinire.

Ku munota 40, Pavelh Ndzila yatabaye Rayon Sports, akuramo umupira wari utewe na Clatous Chama nyuma yo guhindurwa na Marouf Tchakei.

Igice cya mbere cyarangiye Singida Black Stars yatsinze Rayon Sports igitego 1-0.

Mu igice cya kabiri amakipe yombi yatangiranye impinduka, Rayon Sports yakuyemo Adama Bagayogo asimburwa na Aziz Bassane ni mu gihe Idriss Diomande yasimbuye Emmanuel Keyekeh ku ruhande rwa Singida BS.

Rayon Sports yinjiye mu mukino itangira gusatira ishaka igitego cyo kwishyura inyuza imipira myinshi ku ruhande rwa Aziz Bassane.

Ku munota wa 65, Rayon Sports yabuze amahirwe yo kwishyura ku mupira Tambwe Gloire yahinduye mu rubuga rw’amahina, Ndikumana Asman araserebeka ariko ntiyafatisha umupira urakomeza.

Iminota 10 ya nyuma yarazwe no gushanwa hagati y’impande zombi buri mukinnyi agaragaza ko yakiniwe nabi.

Umukino warangiye Singida Black Stars yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 27 Nzeri 2025, kuri Azam Complex Stadium i Dar es Salaam muri Tanzania.

Ikipe izakomeza hagati y’impande zombi izahura n’izava hagati ya Flambeau du Centre yo mu Burundi na Al Akhdar SC yo muri Libya mu ijonjora rya kabiri.

Abakinnnyi amakipe yombi yabanje mu kibuga

Rayon Sports

Pavelh Ndzila, Serumogo Ali, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, Ndayishimiye Richard, Habimana Yves, Ndikumana Asman, Adama Bagayogo, Niyonzima Olivier Seif, Rushema Chris, Tambwe Gloire na Nshimimana Fabrice

Singida Black Stars

Amas Obasogui, Anthony Tra Bi Tra, Morice Chukwu, Clement Kibabage, Ande Koffi, Khalid Aucho, Gego, Marouf Tchakei, Clatous Chama, Emmnauel Keyekeh na Muaku.

Wari umukino ukomeye hagati y’impande zombi
Abakinnnyi ba Singida Black Stars bishimira igitego
Igitego cya Marouf Tchakei cyafashije Singida black Stars gutsinda Rayon Sports mu mukino ubanza
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 20, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE