Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports mu mukino w’abakeba (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 15, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona isubizamo ikinyuranyo cy’amanota atandatu hagati yayo na APR FC ya kabiri.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gashyantare 2025, kuri Kigali Pele Stadium.

Mbere y’uko umukino utangira, hafashwe umunota wo kwibuka Harerimana Aziz wari umufana ukomeye wa Kiyovu Sports n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, witabye Imana muri iki cyumweru.

Rayon Sports yari yagaruye Umunya-Afurika y’Epfo, Ayabonga Lebitsa, waherukaga gutandukana nayo nyuma yo kutishimira umushahara yahembwaga aho amakuru avuga ko Rayon Sports yemeye kuwuzamura ukagera ku madolari ya Amerika 1500.

Uburyo bwa mbere bwabonetse ku munota wa 5 ku ruhande rwa Kiyovu Sports ku mupira muremure wahinduwe na Ishimwe Kevin, usanga Mosengo Tansele wari ku ruhande, awuteye usubira kwa Ishimwe Kevin awuteye atawuhagaritse, ujya ku ruhande rw’izamu.

Ku munota wa 18, Rayon Sports yabonye uburyo bwo gufungura ku mupira Muhire Kevin yinjiriye ibumoso, ageze mu rubuga rw’amahina ateye ishoti rikomeye rikurwamo na Ishimwe Patrick.

Ku munota wa 24, Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Fall Ngagne wuzuzaga ibitego 12 muri Shampiyona.

Ku mupira mwiza yahawe na Muhire Kevin uba umupira wa 10 atanze uvuyemo igitego muri uyu mwaka w’imikino.

Nyuma yo gutsindwa igitego Kiyovu Sports yagarutse mu mukino itangira gusatira izamu rya Rayon Sports binyuze ku ruhande rw’ibumoso.

Ku munota 31, Umutoza wa Kiyovu Sports Marcel yakoze impinduka zihuse akuramo Twahirwa Olivier asimburwa na Tabu Tegra Crespo, umuhungu wa nyakwigendera Patrick Mafisango.

Nyuma y’iminota 4 gusa Kiyovu Sports yishyuye igitego gitsinzwe na Kapiteni Mosengo Tansele, nyuma yo gucenga myugariro Youssou Diagne, aroba Umunyezamu Khadime Ndiaye wari ku giti cy’izamu cya mbere umupira ujya mu rushundura.

Ku munota wa 43, Rayon Sports yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri Muhire Kevin yakinanye na Omborenga Fitina awuhereza Adama Bagayogo, acenga abakinnyi babiri, ateye umupira ujya ku ruhande rw’izamu.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Mu igice cya kabiri yagarukanye imbaraga ikomeza gusatira izamu rya Rayon sports harimo uburyo bwabonetse ku munota wa 49 ku mupira Kapiteni Mosengo yacomekeye Ishimwe Kevin, ashatse kuroba Umunyezamu Khadime, Bugingo Hakim ashyira umupira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 55, Rayon Sports yahushije uburyo bw’igitego ku mupira Ishimwe Fiston yahinduye mu rubuga rw’amahina, Aziz Bassane awukina n’umutwe ntiyawugeraho neza, usanga Muhire Kevin awuteye ujya hejuru y’izamu.

Ku munota wa 58, Kiyovu Sports yashoboraga kubona Penaliti ku mupira Mosengo Tansele yinjiye mu rubuga rw’amahina, ateranwa umupira na Souleymane Daffe agwa hasi.

Umusifuzi yerekanye koruneri mu gihe Mosengo ari we warengeje umupira kandi akaba yasabaga penaliti.

Ku munota wa 60, amakipe yombi yakoze impinduka, Kiyovu Sports yakuyemo Mutunzi Dacy asimbura Ishimwe Kevin naho Mugisha Desire asimburwa na Mugenzi Cedric.

Ku rundi ruhande Rayon Sports nayo yakoze impinduka Iraguha Hadji na Rukundo Abdul Rahman basimburwa na Aziz Bassane na Ishimwe Fiston.

Ku munota wa 68, Rayon Sports yatsinze Igitego cya kabiri cyinjijwe na Iraguha Hadji ku mupira yatereye ahagana ku murongo w’urubuga rw’amahina.

Iminota 10 ya nyuma y’umukino yihariwe na Rayon Sports yashakaga igitego cya gatatu,  Kiyovu Sports yagaragaza umunaniro ndetse uburyo yazamukaga byari byagabanyutse.

Umukino warangiye Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1isubizamo ikinyuranyo cy’amanota atandatu hagati yayo na APR FC ya kabiri.

Rayon Sports yakomeje kuyobora Shampiyona igira amanota 40.

kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota 12.

Indi mikino yabaye uyu munsi, Gasogi United yanganyije na Bugesera FC ibitego 2-2, Etincelles FC yatsinze Mukura ibitego 2-0, Muhazi United yatsinze Vision FC ibitego 3-0, mu gihe Amagaju FC yanganyije na Rutsiro FC ubusa ku busa.

Imikino y’umunsi wa 17 izasozwa ku cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2025.

Police FC izakina na Marines FC saa 12:20 kuri Kigali Pele Stadium

Gorilla FC izakina na Musanze FC saa 15:00 kuri Kigali Pele Stadium

APR FC izakina na AS Kigali saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

Kiyovu Sports

Ishimwe Patrick, Nizigiyimana Karim, Byiringiro David, Kazindu Bahati Guy, Ndizeye Eric, Twahirwa Olivier, Mosengo Tansele (c), Niyo David, Mugisha Desire, Sharif Bayo na Ishimwe Kevin

Rayon Sports

Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Hakim Bugingo, Nsabimana Aimable, Youssou Diagne, Souleymane Daffe, Muhire Kevin (c), Adama Bagayogo, Fall Ngagne, Aziz Basane na Ishimwe Fiston.

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 15, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Zavi says:
Gashyantare 16, 2025 at 5:38 am

Rayon Sports Yahaye Kiyovu Sports Sevarante Arinako
Foll Ngagne Akomeza Kuba
Top Skor Wibitego 12 Uyumwaka Azahamagarwa Mwikipe Yigihugu Iwabo Murisenegale .

Make Make says:
Gashyantare 16, 2025 at 9:09 am

Andika Igitekerezo hano Uvuga Uti Rayon Sports Gahore Kwisonga Kwisiyose Hamwe Nabakunzi Bawe Rayon Sports Tukuri Inyuma Haba Mubibi No Mubyiza
Abareyooooooo…………..
Abareyooooooo…………..
Waaaaaaaaaaa……………
Waaaaaaaaaaa……………

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE