Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ifata umwanya wa Kabiri

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona, yuzuza intsinzi ya gatatu yikurikiranya muri iyi shampiyona ya 2024/25.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024, kuri Kigali Pele Stadium.
Umukino watangiranye umuvuduko uri hejuru ku mpande zombi ku buryo umupira wavaga ku izamu rimwe ugana ku rindi.
Ku munota wa 15, Bugesera FC yabonye Coup-franc nziza ku ikosa ryakozwe na Kanamugire Roger kuri Niyomukiza Faustin inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira watewe na Iracyadukunda Eric ukorwaho na Khadime Ndiaye ujya muri koruneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 18, Rayon Sports yahushije uburyo bwiza ku mupira mwiza wahawe Fall Ngagne asiga Iracyadukunda Eric, awufunze ashaka kuroba Arakaza Mac Arthur, uyu munyezamu w’Umurundi aba ibamba, ashyira umupira muri koruneri.
Ku munota 21, Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Yousou Ngagne ku mupira yatsindishije umutwe ku mupira mwiza wari uvuye muri koruneri yatewe na Muhire Kevin.
Ku munota wa 28, Rayon Sports yasatiraga cyane yongeye kubona amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri nyuma yaho Umunya-Senegal yacenze abakinnyi babiri ba Bugesera FC, ateye mu izamu, umupira ukurwamo na Arakaza wari waguye.
Ku munota wa 29, Bugesera FC yahushije uburyo bwiza bwo kwishyura igitego ku mupira
Niyomukiza Faustin yahawe na Bizimana Yannick, ateye mu izamu, ukurwamo na Khadime Ndiaye wahise atabarwa na Youssou Ngagne uwushyize muri koruneri.
Ku munota wa 45+2, Muhire Kevin yahannye ikosa ryakorewe kuri Bassane mu ruhande, umupira ukurwamo na Arakaza awushyira muri koruneri itagize ikivamo.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye umukino n’igitego 1-0 cyatsinzwe Youssou Ngagne.
Mu gice cya kabiri, Bugesera FC yatangiranye impinduka Ssentongo Farouk na Tuyihimbaze Gilbert basimbura Nyarugabo Moise na Pacifique.
Ku rundi ruhande Rayon Sports nayo yatangiranye impinduka Adama Bagayogo na Ishimwe Fiston basimbura Rukundo Abdul Rahman na Iraguha Hadji.
Muri icyo gice, Bugesera FC yatangiye yataka cyane izamu rya Rayon Sports ishaka igitego cyo kwishyura harimo uburyo bwa Tuyihimbaze Gilbert wateye umupira ukurwamo na Khadime Ndiaye, ujya muri koruneri yatewe, Farouk ateye ishoti, uyu munyezamu akora ku mupira urarenga.
Ku munota wa 69, Bugesera FC yongeye gusatira ishaka igitego cy’impozamarira ku mupira Bizimana Yannick yahaye Tuyihimbaze Gilbert na we ukinanye na Iracyadukunda Eric wateye ishoti ari mu rubuga rw’amahina, umupira ujya hejuru.
Nubwo yari yatsinzwe, Bugesera FC yakomeje gusatira izamu rya Rayon Sports harimo uburyo bwo ku munota wa 80, Khadime Ndiaye yatabayemo Rayon Sports, arenza umupira wari wasatiriwe na Tuyihimbaze Gilbert mbere y’uko Bugesera FC itera koruneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 85, Rayon Sports yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya gatatu kuri koruneri yavuye ku mupira warengejwe na Ciza Jean Paul, usanga Kanamugire Roger awushyira hejuru y’izamu.
Umukino warangiye Rayon Sports Itsinze Bugesera FC ibitego 2-0, yuzuza itsinzi ya gatatu yikurikiranya muri shampiyona y’uyu mwaka.
Rayon Sports yahise igira amanota 11 ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo inganya na Police FC ya mbere, izigamye ibitego umunani mu gihe Gikundiro ifite ibitego bine.
Bugesera FC yagumye ku mwanya wa 12 n’amanota atatu.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Etincelles yanganyije n’Amagaju ibitego 2-2 naho Musanze FC yatsinze Mukura VS igitego 1-0.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi
Rayon Sports
Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Youssou Diagne, Omar Gning, Kanamugire Roger, Rukundo Abdulrahman, Muhire Kevin (c), Fall Ngagne, Iraguha Hadji na Aziz Bassane
Bugesera FC
Arakaza Mac Arthur, Mucyo Didier Junior, Iracyadukunda Eric, Hirwa Jean de Dieu, Ciza Jean Paul, Kaneza Augustin (c), Niyomukiza Faustin, Dukundane Pacifique, Bizimana Yannick, Gakwaya Leonard na Nyarugabo Moise.


Fari Nganye says:
Ukwakira 19, 2024 at 7:54 pmDukurikije Ibyo Bugesera Yadukoreye Mugikombe Cyamahoro Muri Shampiyona Tuzabajegeza Paka Tuzabamanura Mukiciro Cya Kabiri Reyon Nti Dukinishwa Kuko Amanota Atatu Turayararanye Fari Nganye Na Yusu Diyanye Na Muhire Kevin Nabandi Bakinnyi Bose Nu Mutoza Oye Oye Oye ,,.,, ,.
Wineza says:
Ukwakira 19, 2024 at 9:21 pmAbareyoooo……….
Manzi says:
Ukwakira 20, 2024 at 7:35 amBugesera Tuzayikorara Nkibyo Twakoreye Sanirayizi Kuko Sanirayizi Ntizibagirwa Ibyo Twayikoreye Ariko Bugesera Irye Itwubaha Irye Imenyako Reyo Sports Aritwe Twatsindiye Kuri Sitade Amahoro Bwambere Mumikino Ya Shampiyona Twakiwe Nagasogi Tuyitsinda 1-0 Ubwo Rero Bugesera Nitatwitondera Tuzayimanura Mukiciro Cya 2 .