Rayon Sports yatsinze AS Kigali mu mukino wa gishuti

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 12, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino wa gishuti, wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 12 Ukwakira 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni imikino ya gishuti ikomeje gutegurwa nyuma y’aho Shampiyona isubikiwe kubera Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Uyu mukino watangiye utuje amakipe yombi yigana n’uburyo bw’ibitego butaraba bwinshi.

Ku munota wa 24, Serumogo Ally yazamukanye umupira, akirenga umurongo ugabanyamo ikibuga kabiri, ahindura umupira muremure Fall Ngagne akina n’umutwe atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports.

Mu minota 30, AS Kigali yagerageje gushaka uko yishyura ariko ntibyayikundira. Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyari gitandukanye n’icya mbere kuko amakipe yombi yasatiranaga. Ku munota wa 52, Elanga Prince Junior yashatse gutungura umunyezamu ateye ishoti rikomeye ujya hejuru gato y’izamu.

Ku rundi ruhande, Ghislain Armel yazamukanye umupira yihuta ariko awuhinduye imbere y’izamu, Emmanuel Okwi arawuhusha. Mu minota 60, umukino watuje amakipe yombi yongera gukinira cyane mu kibuga hagati.

AS Kigali yakomeje kugerageza uburyo bwinshi bw’izamu ariko Kayitaba Bosco ntabyaze umusaruro amahirwe yabonaga.

Ku munota wa 72, Ishimwe Fiston yacomekeye umupira mwiza Fall Ngagne ateye ishoti, umunyezamu Cuzuzo Gaël awukuzamo amaguru.

Rayon Sports yongeye kuzamuka kuri contre-attaque yari iyobowe na Aziz Bassane ariko yanga gutanga umupira arishotera umunyezamu Cuzuzo umupira awukuramo.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Gikundiro yakomeje gusatira bikomeye ariko Bassane, Ngagne na Elanga bakananirwa gushyira imipira mu izamu.

Umukino warangiye Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0 cya Fall Ngagne, iba intsinzi ya kabiri ibonye mu mikino ya gicuti nyuma y’igitego 1-0 yatsinze Mukura VS. Undi mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatandatu APR FC yanyangiye na Musanze FC 0-0.

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 12, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Majariwa says:
Ukwakira 13, 2024 at 7:20 am

Ndabona Uyumusare Fari Nganye Azakora Akazi Kuko Abakunzi Ba APR Bahise Bagira Ubwoba Bwuyu Rutahizamu Fari Nganye .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE