Rayon Sports yatangaje itariki y’Umunsi w’Igikundiro 2024

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Umunsi w’Igikundiro “Rayon Sports Day” muri uyu mwaka wa 2024, uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Kanama.
Rayon Sports Day ni umunsi uhuza abakunzi b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru mu Rwanda, bakerekwa abakinnyi izakoresha mu mwaka mushya w’imikino ndetse ikanakina umukino wa gicuti.
Gikundiro yatangaje ko muri uyu mwaka, uyu munsi uzaba tariki ya 3 Kanama kuri Kigali Pelé Stadium.
Yakomeje ivuga ko uzaba ari “umunsi wo gutangaza abafatanyabikorwa bashya, imyambaro, abakinnyi n’abatoza bashya.”
Kuri ubu, Rayon Sports ntiratangaza abatoza bashya mu gihe abakinnyi yamaze kugura barimo myugariro w’Umunya-Sénégal Omar Gningue, Fitina Omborenga, Ndayishimiye Richard, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ndikuriyo Patient na Abdul Rahman Rukundo.
Mu mwaka ushize wa 2023, ubwo habaga uyu Munsi w’Igikundiro, Rayon Sports yatsinzwe na Kenya Police yo muri kenya igitego 1-0 mu mukino wa gishuti wabereye i Nyamirambo.