Rayon Sports yatandukanye n’abarimo Simon Taamale na Ndekwe Félix

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yatandukanye n’umunyezamu Simon Taamale ukomoka muri Uganda ndetse n’umukinnyi wo hagati Bavakure Ndekwe Félix nyuma yo gusoza amasezerano bari bafitanye nayo.
Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Kamena 2024, binyuze mu kiganiro Rayon Time gitangaza amakuru y’iyi kipe.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru ni imwe mu makipe atarahiriwe n’umwaka w’imikino wa 2023-24, aho yabuze ibikombe bibiri mu bikomeye bikinirwa mu Rwanda harimo Shampiyona ndetse n’icy’Amahoro.
Ibyo byatumye itekereza ku kuvugurura imyanya imwe n’imwe cyane ko benshi mu bakinnyi yakoreshagaho bari bararangije amasezerano.
Aba baje bakurikira abarimo Youssef Rharb, Mvuyekure Emmanuel, Alon Paul Gomis, Hategekimana Bonheur na Alsény Camara Agogo nabo basezerewe mu mpera z’ukuwezi ka Gicurasi uyu mwaka nyuma yo gusoza amasezerano yabo.
Rayon Sports itegerejweho gushora akayabo ku isoko ry’abakinnyi, dore ko kugeza ubu ifite abakinnyi umunani gusa bakiyifitiye amasezerano.

