Rayon Sports yatandukanye na Charles Bbaale

Rayon Sports yemeje ko yamaze gutandukana na rutahizamu w’Umunya Uganda Charles Bbaale.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025, Rayon Sports yemeje ko yatandukanye n’uyu mukinnyi wari umaze umwaka umwe n’igice wayigezemo muri Nyakanga 2023, avuye muri Villa SC y’iwabo.
Icyemezo cyo gutandukana na we kije nyuma y’iminsi mike uyu mukinnyi yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports abusaba gusesa amasezerano bafitanye kubera ko asanga atagifite imbaraga zo kuyifasha muri uyu mwaka w’imikino kubera ikibazo cy’imvune.
Charles Bbaale atandukanye na Rayon Sports ayitsindiye ibitego bibiri mu mikino itanu muri uyu mwaka w’imikino mbere yuko Umunya Sénégal Fall Ngagne atangire kubanza mu kibuga aho amaze gutsinda ibitego 9 mu mikino 15 ibanza ya shampiyona.
