Rayon Sports yasinyishije Emery na Ntarindwa, Seif bongereye amasezerano

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 19, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Rayon Sports yasinyishije Myugariro Emery Bayisenge, Ntarindwa Aimable, yongera amasezerano y’umwaka Niyonzima Olivier Seif.

Iyi kipe yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki 19 Nyakanga 2025 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Myugariro Emery Bayisenge wakiniraga Gasogi United yasinye amasezerano y’umwaka naho Ntarindwa Aimable ukina hagati yugarira wakiniraga Mukura VS, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Ku rundi ruhande, Niyonzima ukina mu kibuga hagati yugarira na we yongereye umwaka muri Gikundiro.

Bayisenge yanyuze mu makipe menshi nka APR FC, AS Kigali na Gasogi United aherukamo. Hanze y’u Rwanda yakiniye KAC de Kénitra yo muri Maroc, USM Alger na Gor Mahia yo muri Kenya.

Emery Bayisenge na Ntarindwa Aimable biyongereye ku bandi bakinnyi Rayon Sports isinyishije muri iyi mpeshyi nyuma y’Abarundi Musore Prince na Tambwe Gloire na myugariro Rushema Chris wavuye muri Mukura VS, umunyezamu Drissa Kouyaté ukomoka muri Mali, Umunyatunisia Mohammed Chelly n’Umunyekongo Chadrack Bingi Belo.

Emery Bayisenge yasinye umwaka umwe muri Rayon Sports
Bayisenge yerekeje muri Rayon Sports avuye muri Gasogi United
Ntarindwa Aimable yasinye Imyaka ibiri muri Rayon Sports
Niyonzima Olivier Seif yongereye amasezerano y’umwaka muri Gikundiro
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 19, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE