Rayon Sports yashyize hanze ibiciro bya ‘Rayon Day’

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutegura ibirori by’Umunsi w’igikundiro (Rayon Day), yashyize hanze ibiciro byo kwinjira birimo aho itike ya menshi igura miliyoni 2 Frw naho iya make ikaba 3000 Frw.
Ku wa 15 Kanama 2025, ni bwo hazaba umunsi ngarukamwaka wa “Rayon Day”, wo kugaragariza abafana uko umwaka utaha uteguwe. Uyu munsi urangwa n’ibirori birimo kwerekana abakinnyi, abatoza, abaterankunga, kumurika imyambaro mishya ndetse no gukina umukino wa gishuti.
Kuri uwo munsi w’igikundiro, Rayon Sport izakina umukino wa gishuti na Young Africans SC yo muri Tanzania mu mukino wiswe uw’amatsinda.
Mu birori bizabera muri Stade Amahoro, amatike yo hejuru ni 3000 Frw naho iyo hasi ni 5000 Frw. Hari kandi ‘Classic seats’ za 15.000 Frw, VIP ni 30.000 Frw naho VVIP ikaba 100.000 Frw.
Indi myanya ni ‘Executive Seat’ ya 150.000 Frw na SkyBox ya 2.000.000 Frw.
Mu rwego rwo kwitegura neza umwaka uha w’imikino, Rayon Sports yasinyishije abakinnyi barimo Emery Bayisenge na Ntarindwa Aimable biyongereye ku bandi bakinnyi Rayon Sports yasinyishije muri iyi mpeshyi nyuma y’Abarundi Musore Prince na Tambwe Gloire na myugariro Rushema Chris wavuye muri Mukura VS, umunyezamu Drissa Kouyaté ukomoka muri Mali, Umunyatunisia Mohammed Chelly n’Umunyekongo Chadrack Bingi Belo.
Iyi kipe kandi biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nyakanga isinyisha umurundi Abedy Bigiramana wakiranga Police FC amasezerano y’umwaka umwe.
Rayon Day ni ibirori byerekanirwamo abakinnyi n’abatoza, abafatanyabikorwa n’imyambaro mishya, bimaze kuba umuco muri Gikundiro kuko bigiye kuba ku nshuro ya munani muri rusange, ikaba iya gatanu yikurikiranya kuva mu 2019.

Seventy says:
Nyakanga 22, 2025 at 6:53 pmNimugure Amatike Vubavuba Kuko Nyuma Yiminsi Mike Amatike Arabayashize . Nutagura Itike Yawe Hakirikare Ejo Ugasanga Muri Sisiteme Zashize Uzagirango Ngewe SEVENTY Sinakubwiye Nyaboneka Nimuhahe Hakirikare .