Rayon Sports yasezereye Gorilla FC, isanga Mukura VS muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro

Rayon Sports yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura, iyisezerera ku giteranyo cy’igitego 3-2 mu mikino yombi ya ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Werurwe 2925, Kuri Kigali Pele Stadium.
Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije ibitego 2-2.
Muri uyu mukino Rayon Sports yari yagaruye Kapiteni wayo Muhire Kevin utarakinnye imikino ibiri iheruka kubera imvune.
Uburyo bwa mbere bwabonetse ku munota wa gatatu ku ruhande rwa Rayon Sports ku mupira Souleymane Daffe yateye, usanga Biramahire Abeddy uwufunze neza, ateye ishoti rinyura ku ruhande rw’izamu.
Ku munota wa 12, Gorilla FC yabonye uburyo bwiza bwo gufungura amazamu ku ishoti rikomeye ryatewe na Irakoze Darcy ari muri metero nka 30, umupira unyura kuri Khadime Ndiaye ukubita igiti cy’izamu uvamo.
Gorilla FC yari mu mukino yongeye kubona amahirwe yo gutsinda igitego ku ishoti ryatewe ma Kapiteni, Murdah Victor, umunyezamu Khadime Ndiaye arasimbuka ashyiraho igipfunsi, umupira ujya muri koruneri itagize ikivamo.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu igice cya kabiri, Rayon Sports yagarukanye imbaraga isatira izamu rya Gorilla FC ndetse ku munota wa 48 yafunguye amazamu ku mupira Biramahire Abeddy yahinduye mu rubuga rw’amahina, usanga Iraguha Hadji ahita uwuboneza mu izamu.
Nyuma yo gutsindwa igitego Gorilla FC yasatiriye izamu rya Rayon Sports harimo n’uburyo bwabonetse ku mupira muremure Rutonesha Hesbone yateye ugera kuri Bobo Camara ashatse kuwutera mu izamu, ujya hejuru.
Ku munota wa 86, Rayon Sports yahushije uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira Aziz Bassane yigaramye, ukurwamo n’ubwugarizi bwa Gorilla FC mbere y’uko Bugingo Hakim awuhinduye, Adulai Jalo ntiyawugeraho.
Umukino warangiye Rayon Sports yatsinze Gorilla FC igitego 1-0, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi ya 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Gahunda ya ½ cy’Igikombe cy’Amahoro
– Police FC izakina na APR FC
– Mukura VS izakina na Rayon Sports
Ikipe izegukana igikombe cy’Amahoro cya 2025, izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup.


Mico says:
Werurwe 7, 2025 at 4:36 amRayon Sports Huhura Golira Huhurwa .