Rayon Sports yanganyije na Musanze FC mu mukino wo kwishyura (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 9, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Rayon Sports yanganyije na Musanze FC ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona, wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Gashyantare 2025. 

Uburyo bwa mbere muri uyu mukino bwabonetse ku munota wa 2’ ku mupira mwiza Omborenga Fitina yahinduye mu rubuga rw’amahina, Fall Ngagne awukozeho ubisikana n’Umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu wari wasohotse, ku bw’amahirwe make ujya ku ruhande rw’izamu.

Ku munota wa 23’ Rayon Sports yahushije uburyo bwo gufungura amazamu ku ishoti rikomeye ryatewe na myugariro Omar Gning ari hagati mu rubuga rwa Musanze FC, Umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu akuramo umupira n’ibipfunsi. 

Fall Ngagne yashatse kuwusubizamo, umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.

Ku munota wa 25’ Musanze FC yabonye uburyo imbere ku mupira n’Umunya-Afurika y’Epfo Lethabo Mathaba, wacenze abakinnyi batatu ba Rayon Sports, ariko agiye kwinjira mu rubuga rw’amahina akumirwa na Youssou Diagne.

Ku munota wa 37’ Rayon Sports yabonye uburyo bw’igitego ku mupira uteretse watewe na Bugingo Hakim umupira ugakurwamo n’Umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota umunani y’iyongera.

Ku munota wa 45+5’ Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rutahizamu Fall Ngagne n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri Koruneri, ahita yuzuza ibitego 10 kuri Shampiyona.

Nyuma y’iminota ibiri gusa Musanze FC yishyuye ku mupira watewe na Sunday Imenesit, umupira ukora ku mukinnyi wa Rayon Sports uruhukira mu izamu.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports itsinze Musanze FC igitego 1-1.

Mu igice cya kabiri, Rayon Sports yatangiranye impinduka Aziz Bassane asimburwa na Adama Bagayogo.

Rayon Sports yatangiye isatira harimo umupira uteretse watewe na Adama Bagayogo, ukurwamo na Nsabimana wirambuye hasi.

Ku munota wa 58’ Rayon Sports yongeye gukora impinduka Iraguha Hadji asimburwa na Biramahire Abeddy wakinaga umukino we wa mbere muri iyi kipe.

Musanze FC yanyuzagamo harimo umupira Bizimana Valentin yahaye umupira Kamanzi Ashraf n’umutwe, undi awumusubije, umunyezamu Ndiaye asohoka neza arawumutanga.

Ku munota wa 79’ Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Fall Ngagne n’umutwe ku mupira yahawe na Muhire Kevin yuzuza ibitego 11 muri Shampiyona.

Ku munota wa 89’ Musanze FC yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Adeshola Johnson n’umutwe ku mupira uteretse wari umaze guterwa na Konfor Bertrand.

Mbere y’uko umukino urangira Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota ine y’inyongera.

Iyi minota yihariwe cyane na Rayon Sports yasatiraga ishaka igitego cya gatatu cyari kuyifasha gukomeza gushyiramo amanota atanu hagati yayo na APR FC ya Kabiri.

Umukino warangiye Rayon Sports inganyije na Musanze FC ibitego 2-2.

Rayon Sports yagumye ku mwanya wa mbere igira amanota 37 irusha APR FC ya kabiri amanota atatu.

Musanze yafashe umwanya wa 10 igira amanota 17. 

Indi mikino yabaye uyu munsi yasize Amagaju FC atsinzwe na Etincelles igitego 1-0 mu gihe Marines FC yatsinze Gasogi United ibitego 3-0. 

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

Rayon Sports:

Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Omar Gning, Youssou Diagne, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin, Iraguha Hadji, Azziz Bassane na Fall Ngagne.

Musanze FC:

Nsabimana Jean de Dieu, Nkurunziza Felicien, Ndizeye Gad, Bakaki Shafiki, Hakizimana. Abdoulkarim, Konfor Bertrand, Sunday Imenesit, Ntijyinama Patrick, Mukelenga Rachid Owusu Osei, Lathabo Mathaba.

Rutahizamu Fall Ngagne yatsinze ibitego bibiri yuzuza ibitego 11 muri Shampiyona
Rutahizamu mushya wa Rayon Sports Biramahire Abbedy yakinnye umukino we wa mbere muri iyi kipe
Abakinnyi ba Musanze FC bishimira igitego cya kabiri cyo kwishyura cyatsinzwe Adeaga Adeshola
Wari umukino ukomeye hagati y’impande zombi
  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 9, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Zavi says:
Gashyantare 9, 2025 at 9:37 pm

Uyumujinya Turaranye Tuzawutura Kiyovu Sports Ariko Ntibikuyeho Ko Rutahizamu Wacu Ataruwambere Murwanda Uzakubwira Kohari Undi Rutahizamu Uyoboye Nibitego Hano Murwanda Azaba Akubeshye Rutahizamu Ni FALL NGAGNE Niwe Ufite Ibitego Byinshi 11 Hano Mu Rwanda Buriya FALL NGAGNE Nimurumuna Wa MOHAMEDI SALA Noneho MESI Na RONARIDO Ni Imiryango .

Gadi says:
Gashyantare 9, 2025 at 9:45 pm

Liver Pool Yomu Bwongereza Irashaka Kugura Umwataka Wa Rayon Sports Fall Ngagne Kugirango Barebeko Yabafasha Gutwara Champion Ariko Rayon Sports Yabahakaniye Liver Pool Yemeye Gutanga Miriyoni 45 Zama Yero Ariko Rayon Sports Yanze Kuko Uyuniwe Mwataka Wambere Kwisi Uteye Ubwoba .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE