Rayon Sports yahagaritse Afahmia Lotfi n’umwungiriza we

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yahagaritse umutoza Afahmia Lotfi n’umwungiriza we wa kabiri Azouz Lotfi ukwezi kumwe, kubera umusaruro muke.
Abo batoza bombi bitabiriye imyitozo yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira 2025 ariko banga kuyikoresha mu masaha abiri bahamaze.
Afahmia Lotfi yahagaritswe nyuma yo kugira intangiriro mbi za Shampiyona harimo umukino yatsinzwemo na Police FC n’uwo yanganyijemo na Gasogi United.
Umusaruro muke wiyongera ku gusezererwa kwa Rayon Sports nyuma yo gusezererwa muri CAF Confederation Cup na Singida Black Stars yo muri Tanzania.
Inshingano zo gutoza zasigaranywe by’agateganyo n’umutoza Wungirije w’Umurundi, Haruna Ferouz, ari na we uzatoza umukino wa Rutsiro FC ku wa Gatandatu, ku munsi wa Kane wa Shampiyona.
Lotfi wari umaze iminsi 137 atangiye akazi muri Rayon Sports, yayigezemo avuye muri Mukura VS yatoje imyaka itatu.
