Rayon Sports yaguye miswi na Gasogi United

Rayon Sports yanganyije ubusa ku busa na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2025.
Uyu mukino witabiriwe n’Umutoza mushya w’Amavubi, Adel Amrouche.
Amakipe yombi yatangiranye imbaraga nyinshi mu kibuga hagati ubona ko hashobora kuba impinduka, ariko uko iminota yakomeje kwigira imbere nta gihambaye cyigeze gikorwa imbere y’amazamu.
Uburyo bwiza bwabonetse mbere ni ubwa Rayon Sports ku munota wa 12, ubwo rutahizamu wayo Biramahire Abedi yateraga ishoti rikomeye, gusa umunyezamu wa Gasogi United, Ibrahima Dauda, awukuramo.
Icyo gihe Aziz Bassane yashatse gusubizamo ariko Iradukunda Axel arawumutanga arawurenza.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, Umutoza wa Rayon Sports yatangiranye impinduka Rukundo Abdlahaman asimbura Adam Bagayogo.
Rayon Sports yongeye kugera imbere y’izamu ku munota wa 58, ubwo Iraguha Hadji wari mu rubuga rw’amahina yahaga umupira Biramahire, awushyira ku mutwe gusa ntiwamukundira uca hejuru y’izamu gato cyane.
Umutoza wa Gasogi United, Tchiamas Gyslain Bienvenue, yasimbuje ku munota wa 61 akura mu kibuga Hakim Hamisi ashyiramo Harerimana Abdalaziz, mu gihe Rayon Sports yashyiragamo Abdulai Jalo igakuramo Richard Ndayishimiye.
Iki gice cyihariwe na Gasogi United FC cyane cyane mu kibuga hagati, ariko nanone Rayon Sports igakoresha abakinnyi bo mu mpande mu kugera ku izamu ryayo ikagorwa n’ubusatirizi bwahuzagurikaga.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Rayon Sports yagumye ku mwanya wa mbere igira amanota 42 irusha APR FC ya kabiri amanota atanu.


