Rayon Sports y’Abagore yegukanye Igikombe cya shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 22, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Yabigezeho kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gutsinda Inyemera WFC ibitego 2-1, igira amanota 53 mu gihe hasigaye imikino ibiri gusa.

Indahangarwa WFC iyigwa mu ntege, ifite amanota 44.

Gikundiro yegukanye igikombe imaze gutsindwa umukino umwe gusa mu gihe isigaje imikino ibiri.

Uyu ubaye umwaka wa gatatu Rayon Sports yegukana Igikombe cya Shampiyona harimo bibiri byo mu cyiciro cya mbere n’icyo mu cyiciro cya kabiri.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru iracyafite amahirwe no mu Gikombe cy’Amahoro kuko iheruka kunyagira Forever WFC ibitego 5-1 mu mukino ubanza wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Rayon Sports y’Abagore yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya
  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 22, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE