Kuri ‘Rayon Day’ itike yashyizwe ku bihumbi 100Frw

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutegura ibirori by’Umunsi w’igikundiro (Rayon Day), yashyize hanze ibiciro byo kwinjira birimo itike yo mu myanya y’icyubahiro igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.
Ku wa Gatandatu tariki 3 Kanama 2024, ni bwo hazaba umunsi ngarukamwaka wa “Rayon Day”, wo kugaragariza abafana uko umwaka utaha uteguwe. Uyu munsi urangwa n’ibirori birimo kwerekana abakinnyi, abatoza, abaterankunga, kumurika imyambaro mishya ndetse no gukina umukino wa gishuti.
Ku wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024 ni bwo Rayon Sports yemeje ko izakina umukino wa gishuti na Azam FC yo muri Tanzania.
Muri ibi birori bizabera muri Stade Amahoro, amatike yo kuri uwo munsi yagurishijwe mu byiciro bibiri. Umufana uzagura itike mbere y’umunsi w’ibirori azishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 3 mu myanya isanzwe, VIP ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 30 Frw muri VIP n’ibihumbi 100 Frw muri Sky Box.
Uzahitamo kugura itike ku munsi w’ibirori azatanga ibihumbi 5 Frw ahasanzwe, ibihumbi 15 Frw muri VIP ndetse n’ibihumbi 50 Frw muri VVIP n’ibihumbi 100 muri Sky Box.
Mu myanya y’ibihumbi 100 Frw, ibiciro bizakomeza kuba bimwe.
Mbere y’ibirori by’Umunsi w’Igikundiro, Rayon Sports ifite undi mukino wa gishuti ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama na Musanze FC saa cyenda, kuri Stade Ubworoherane.
Muri uyu mwaka mushya Rayon Sports yagaruye Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho wayiheshe igikombe cya Shampiyona iheruka mu 2019.
Rayon sports kandi yasinyishije abakinnyi barimo Ndikuriyo Patient, Fitina Omborenga, Ndayishimiye Richard, Omar Gning, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ishimwe Fiston, Nshimiyimana Emmanuel, Rukundo Abdul Rahman, Haruna Niyonzima na Prinsse Elenga-Kanga.
Muri ibyo birori bizabera muri Stade Amahoro, amatike yo kuri uwo munsi byashyizwe mu byiciro bibiri. Guhera tariki 26- 31 Nyakanga 2024, umufana uzagura itike mbere y’umunsi w’ibirori azishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 3 mu myanya isanzwe, VIP ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 30 Frw muri VVIP n’ibihumbi 100 Frw muri Sky Box.
Naho guhera tariki 1Kanama kugeza ku munsi w’ibirori nyirizina uzahitamo kugura itike azatanga ibihumbi 5 Frw ahasanzwe, ibihumbi 15 Frw muri VIP, ibihumbi 50 Frw muri VVIP n’ibihumbi 100 muri Sky Box.
Rayon Day ni ibirori byerekanirwamo abakinnyi n’abatoza, abafatanyabikorwa n’imyambaro mishya, bimaze kuba umuco muri Gikundiro kuko bigiye kuba ku nshuro ya karindwi muri rusange, ikaba iya gatanu yikurikiranya kuva mu 2019.