Rayon Day ntikibereye muri Stade Amahoro

Ikipe ya Rayon Sports yamenyeshejwe ko Umunsi w’Igikundiro (Rayon Day) uteganyijwe tariki 3 Kanama 2024 utakibereye muri Stade Amahoro wimurirwa kuri Kigali Pele Stadium.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben, yemereye Imvaho Nshya ko bamenyeshejwe n’ababishinzwe kurebera Stade Amahoro ko umukino utazabera muri Stade Amahoro ku mpamvu zitabaturutseho.
Rayon Day ni ibirori byerekanirwamo abakinnyi n’abatoza, abafatanyabikorwa n’imyambaro mishya, bimaze kuba umuco muri Gikundiro kuko bigiye kuba ku nshuro ya karindwi muri rusange, ikaba iya gatanu yikurikiranya kuva mu 2019.
Muri Rayon Day y’uyu mwaka Rayon Sports azakina umukino wa gishuti na Azam FC yo muri Tanzania mbere yaho Rayon Sports y’Abagore izakina umukino wa gishuti na Kawempe Muslim Ladies yegukanye icya shampiyona muri Uganda.
Mu mwaka ushize wa 2023, ubwo habaga uyu Munsi w’Igikundiro, Rayon Sports yatsinzwe na Kenya Police FC igitego 1-0 mu mukino wa gishuti usoza uyu munsi.
MUSABYIMANA Olivier says:
Nyakanga 27, 2024 at 2:09 pmUbwo se nta kagambane kaba Kari mu guhindurirwa ikibuga?