Ray Allen wamekanye muri NBA yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyamerika, Walter Ray Allen Jr wamekanye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) uri i Kigali, aho yitabiriye gahunda za NBA Africa no kubakorera ibiruhuko, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri uru rwibutso rushyinguwemo imibiri y’inzirakarengane isaga 250 000, Walter Ray Allen Jr yasobanuriwe amateka ashaririye Igihugu cyanyuzemo n’uko cyiyubatse mu myaka 31 ishize.
Walter Ray w’imyaka 49 yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku Gatanu tariki ya 18 Nyakanga 2025 ari kumwe n’umuryango we.
Ray Allen yatambagijwe ibice bigize Urwibutso rwa Kigali, anasobanurirwa amateka y’uburyo umugambi wa Jenoside wacuzwe, ukanashyirwa mu bikorwa. Yaneretswe uko u Rwanda rwongeye kubaka ubumwe bw’abarutuye nyuma y’amateka rwanyuzemo.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri mu Mujyi wa Kigali rwubatswe mu 1999, rushyinguyemo abagera ku bihumbi 259 bavanywe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, abavanywe mu nzu biciwemo, abatawe mu myobo n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akabagarura ku nkombe.
Allen ni umwe mu bakinnyi beza babayeho mu gutsinda amanota atatu, kuko mu myaka 18 yakinnye muri NBA yatsinze agera ku 24,505, bimushyira ku mwanya wa gatatu kugeza ubu, inyuma ya Stephen Curry na James Harden.
Ubwo yasezeraga gukina nk’uwabigize umwuga mu 2016 yari nimero ya mbere mu gutsinda ayo manota, kugeza ubwo Stephen Curry yakuragaho ako gahigo mu 2021.
Allen ntabwo yakiniye amakipe menshi kuko yatoranyijwe na Milwaukee Bucks mu 1996 yakiniye kugeza mu 2003.
Yayivuyemo yerekeza muri Seattle SuperSonics yakiniye kugeza mu 2007, nyuma yagiye muri Boston Celtics batwarana Igikombe cya Shampiyona mu 2008.
Yayivuyemo mu 2012 ajya muri Miami Heat naho yegukana Igikombe cya Shampiyona mu 2013. Muri iyi mikino ya nyuma, yibukirwa cyane ku manota atatu yatsinze mu mukino wa gatandatu.
Allen Kandi yatoranyijwe inshuro icumi mu bakinnyi b’intoranywa (All Star Game) muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Tariki ya 1 Ugushyingo 2016 ni bwo Allen yahagaritse gukina nk’uwabigize umwuga.
Uyu mukinnyi yatwaranye n’Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imidali itatu ya zahabu urimo uwo mu Mikino Olempike yo mu 2000 yabereye Sydney muri Australia.







