Raoul Metcalfe na Berber Kramer begukanye Ironman 70.3 mu Rwanda

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umwongereza Raoul Metcalfe ni we wegukanye irushanwa Mpuzamahanga rya IRONMAN 70.3 yakinwaga ku nshuro ya Gatatu, mu gihe Umuholandi Berber Kramer yongeye kuryegukana mu bagore.

Iri siganwa ryabaye Kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Kanama 2024, ku Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu, aho abasiganwa baheraga mu mazi, bagakurikizaho gusiganwa n’amagare mbere yo gusoreza ku maguru.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego za Leta barimo Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa; Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Dushimimana Lambert; Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) Francis Gatare.

Saa mbiri za mu gitondo abakinnyi ba mbere bari binjiye mu mazi aho bagombaga gukora kilometero 1,9 bagasohoka mu mazi bafata amagare.

Umunyarwanda Iradukunda Eric ni we wasohotse mu mazi bwa mbere mu cyiciro cy’abagabo akoresheje imonota 28 n’amasegonda 54, akurikirwa n’Umudage Marcel Krug watangiye neza isiganwa.

Mu bagore bakinnye mu mazi, hitwaye neza Umwongereza Nina Moris-Evans wakoresheje iminota 51 n’amasegonda 36, mu gihe Umunyarwandakazi waje hafi ari Uwineza Hanani wabaye uwa karindwi arushwa iminota irindwi n’amasegonda abiri.

Gusiganwa ku magare ni ho hagaragayemo ihangana rikomeye kuko mu bagabo Marcel Krug, Iradukunda Eric, Raoul Metcalfe na Hategekimana Timamu bari bahanganye mu bilometero 80 bibanza ariko mu 10 bya nyuma Metcalfe abereka igihandure abyitwaramo neza ajya ku kindi cyiciro.

Kwitwara neza byamufashije kwinjira mu mukino wo gusiganwa ku maguru arusha iminota irindwi n’amasegonda 18 Marcel wari umukurikiye ndetse n’iminota 16 n’amasegonda 28 Umunyarwanda Iradukunda Eric.

Byarangiye Raoul Metcalfe ari we wegukanye isiganwa rya Ironman 70.3 akoresheje amasaha ane, iminota 35 n’amasegonda arindwi, akurikirwa na Marcel Krug, mu gihe Iradukunda Eric yabaye uwa kane.

Umuholandi Berber Kramer yahize abandi bagore atwara iri siganwa akoresheje amasaha atanu n’amasegonda 56.

Kramer akomeje kwandika amateka muri iri siganwa, aho yegukanye Ironman 70.3 zabereye mu Rwanda zose (2022, 2023 na 2024), ndetse muri uyu mwaka akaba aherutse kwegukana n’irindi ryabereye Texas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).

Ikipe y’Abanyarwanda igizwe na Ngendahayo Jérémie utwara igare, Mutabazi Emmanuel usiganwa ku maguru na Twibanire Damascène ukina umukino wo koga, ni yo yasoje Isiganwa rya Ironman 70.3 ari iya mbere.

Aba bose bakoresheje amasaha ane, iminota irindwi n’amasegonda 25.

Abakinnyi bitwaye neza bahise babona itike yo kuzarushanwa muri Shampiyona y’Isi iteganyijwe kubera i Marbella muri Espagne kuva tariki ya 8 n’iya 9 Ugushyingo 2024.

Iri rushanwa rifasha u Rwanda kwereka abatutye mu mahanga ibyiza byo gusura u Rwanda binyuze muri Gahunda ya ‘Visit Rwanda’, yashyizweho na Leta y’u Rwanda hagamije kongera ba mukerarugendo barusura.

U Rwanda ni igihugu cya kane muri Afurika cyabereyemo iri siganwa mpuzamahanga nyuma y’Afurika y’Epfo, Maroc na Misiri.

Mu mwaka ushize ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya kabiri, Abanyarwanda bitwaye neza kuko ryegukanywe na Ishimwe Héritier mu gihe Team Bigirimana yari igizwe na Bigirimana Jean De Dieu, Mugisha Moïse na Mutabazi Emmanuel.

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE