Ramadan: Guverinoma ya Isiraheli yafashe icyemezo cyo kudateranira ku misigiti

Ramazani izatangira uyu mwaka mu matariki ya 10 Werurwe, bitewe n’intambara hagati ya Isiraheli na Hamas, aho imirwano ikajije umurego i Yeruzalemu. Mu guhanganan’ inama z’abashinzwe umutekano, Guverinoma ya Isiraheli yafashe icyemezo cyo kugabanya uburyo bwo kugera ku musigiti ngo bahateranire ari benshi.
Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa Radiyo Mpuxamahanga y’Abafaransa, uri i Yerusalemu, Michel Paul, Igisibo ni ukwezi kwera cyane kuri kalendari y’abayisilamu, kandi umusigiti wa Al-Aqsa, hamwe n’ahahakikije haza ku mwanya wa 3 wera muri Islamu.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 18 Gashyantare, Minisitiri w’Umutekano wa Isiraheli yafashe icyemezo cyo gushyiraho amategeko abuza abasenga b’abayisilamu muri uyu mwaka kuhateranira.
Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu rero yemeye ibyifuzo bya Minisitiri w’Umutekano w’Igihugu Itamar Ben Gvir, ku Banyapalesitina bo muri Cisjordanie, abatuye i Yeruzalemu mu burasirazuba ku nshuro yabo ya mbere kandi ko n’Abarabu bo muri Isiraheli bifuza kugira uruhare mu masengesho.
Ibigenderwaho mu gutoranya, harimo imyaka y’abizerwa n’aho batuye, ntabwo byashyizwe ahagaragara. Ku bapolisi, ingabo n’ishami ry’umutekano mu gihugu cya Isiraheli Shin Bet,ngo iki ni icyemezo kibi gishobora guteza akarere kose akaga, kuko amashyaka y’abarabu avuga ko ari ubushotoranyi bushya bwatanzwe na Ben Gvir.
Umwe mu batanze ibitekerezo ashimangira ko uwo ari Minisitiri w’Intebe nyawe. Umwanditsi umwe yagize ati: “Ni inzozi za Hamas zizasohora: Abanyapalesitina b’impande zose bazahuriza hamwe. Ni amahano ya politiki ashobora guhinduka ibyago.