RALGA yabonye umuyobozi mushya

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) ryizihije isabukuru y’imyaka 20, rinemeza Habimana Dominique nk’Umunyamabanga Mukuru waryo. Agiye muri izi nshingano asimbuye Ngendahimana Ladislas uherutse kwegura ku mpamvu ze bwite.

Kuri uyu wa Kane tariki 06 Kamena 2024, umunsi mukuru wizihirijwe mu Mujyi wa Kigali mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Kayisire Marie Solange, abayobozi batandukanye, abayobora n’abigeze kuyobora mu nzego z’ibanze.

Inteko Rusange y’Ishyirahamwe rihuza Inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA) yemeje Habimana Dominique nk’Umunyamabanga Mukuru waryo, asimbuye Ngendahimana Ladislas uheruka kwegura ku mirimo ye.

Habimana Dominique, Umunyamabanga Mukuru wa RALGA, yakoze mu muryango itandukanye aho yari ashinzwe gahunda zo kwegereza ubuyobozi abaturage bikaba byaramuhaye amahirwe yo gukorana n’inzego z’ibanze.

Ibi ngo byatumye abona uburemere bw’inshingano bw’inzego zegerejwe abaturage zifite mu gutanga serivisi ariko no mu gufasha abaturage kugera ku iterambere rirambye.

Yishimiye inshingano yahawe n’abanyamuryango ba RALGA kandi ngo yiteguye gukorana nabo.

Yagize ati: “Nishimiye ko nagiriwe icyizere ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali, RALGA, nkaba niteguye gufatanya n’abo nsanze kugira ngo uturere dushobore kurushaho kugira ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere igihugu gifite.”

Avuga ko inzego z’ibanze ziyubatse kandi zagize uruhare runini cyane mu iterambere igihugu kigezeho uyu munsi ariko ngo igihe cyose haba hari ibishobora kunozwa.

Me Nyiramatama Bernadette wabaye Visi Meya wungirije ushinzwe uburinganire mu yahoze ari Akarere ka Gikondo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yabaye mu nzego z’ibanze kuva 2001 kugeza 2005.

Kugira ngo bigishe ubuyobozi bwegereye abaturage, byabasabye kwihinga kugira ngo babwumve neza nyuma bajye kumwumvisha abo bagomba kuyobora.

Bagitangira bahuye n’imbogamizi zuko abaturage batumvaga imiyoborere yegerejwe abaturage akagaragaza ko ubu hari impinduka igaragara.

Ati: “Ubu hari impinduka nini kuko umuturage wese azi yuko afite ijambo mu gihugu cye, ibimukorerwa byose agomba kubigezwa, akabimenya akabitangamo icyifuzo ndetse no kubikurikirana ngo ashobore kubisigasira.”

Kuri we, asanga muri iyi myaka iri imbere icyarushaho kuba cyiza ari ugukomeza gutanga serivisi nziza kandi inoze.

Doreen Basiime Kalimba, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko bishimira ko inzego z’ibanze zabonye aho zivugira.

Agaragaza ko RALGA ari urwego rukomeye kuko ngo ruramutse rudahari buri rwego ruza ukwarwo ntabwo byakoroha.

Bitewe n’iterambere ririmo kwihuta mu buryo butandukanye, kuri we asanga hakwiye gushyirwaho uburyo bwo kwigisha abari mu nshingano bityo bagakomeza kwiga.

Zimwe mu nshingano za RALGA ni ukuba hafi uturere, gutega amatwi uturere, gukora ubuvugizi ndetse no gushaka ibikorwa bitandukanye byo kongerera uturere ubushobozi ku bufatanye n’izindi nzego bireba.

Habimana Dominique, Umunyamabanga Mukuru mushya wa RALGA
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude mu bitabiriye inteko rusange ya RALGA
Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudense Rubingisa mu bitabiriye inteko rusange
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Kayisire Marie-Solange
Me Nyiramatama Bernadette wabaye Visi Meya wungirije ushinzwe uburinganire mu yahoze ari Akarere ka Gikondo mu Mujyi wa Kigali
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE