Ragga Dee yajyanye mu nkiko Mikie Wine amushinja kumwibira indirimbo

Umuhanzi mu muziki wa Uganda, Ragga Dee, yitabaje inkiko ashinja Mikie Wine kumwiba indirimbo yise ‘Oyagala cash’ akayihindurira izina akayita ‘Zuena’.
Ragga Dee uri mu bahanzi babiciye bigacika mu myaka ya 2004 no kuzamura, mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ndigida, MBAWE, hamwe na Oyagala Cash ari nayo ashinja Mikie Wine kuyiba nyuma yo kuyisubiramo uko yakabaye akayiyitirira kandi nta burenganzira yasabye.
Mu ibaruwa Ragga Dee yandikiye Mikie Wine abinyujije mu banyamategeko yamusabye guhagarika iyo mikorere amubwira ko akantu yahinduyemo ari gato cyane, naho ubundi indirimbo yakoze ubutumwa bwose n’injyana byubakiye ku ndirimbo ye.
Yagize ati: “Wahinduye akantu gato gusa, wongeraho ‘Zuena’, ariko amagambo n’ubutumwa byose ni ibyo mu ndirimbo yanjye rekera aho.”
Nubwo Ragga Dee yasabye uwo muhanzi guhagarika ibyo bikorwa byo kwiba indirimbo z’abandi muri iyo baruwa yagaragaje ko yifuza ko amwishyura indishyi y’agera kuri miliyoni 300 z’amashilingi ya Uganda angana n’amafaranga asaga 90,000,000Frw akayishyura mu cyumweru kimwe kandi akanasiba iyo ndirimbo mu gihe yaba atabyubahirije hakazitabazwa inkiko.
Ragga Dee aravuga ibi, mu gihe umuhanzi Mikie Wine aherutse guhamiriza Bukedde Tv ko yabiherewe uburenganzira na Ragga Dee ubwe, icyakora Ragga Dee n’abanyamategeko be bakabihakana, bavuga ko nta na rimwe yabisabye cyangwa ngo abyemererwe.
Indirimbo ‘Oyagala Cash’, yahimbwe inaririmbwa na Dan Kazibwe uzwi nka Ragga Dee, ikaba yarashyizwe ahagaragara mu 2004, bivuze ko imaze imyaka igera muri 21 iri hanze mu gihe Zuena yaririmbwe na Mikie Wine imaze ibyumweru bibiri gusa icyakora uretse amazina nta kindi kizitandukanya.

