Rafael York utarahiriwe mu Misiri yasubiye muri Suede

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 14, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Rafael York, yerekeje muri IK Oddevold mu cyiciro cya kabiri muri Suwede asinya amasezerano y’umwaka umwe.

York w’imyaka 26 yari amaze amezi atandatu akinira ZED FC yo mu cyiciro cya mbere mu Misiri aho atabonye umwanya uhagije wo gukina kuko yakinnye umukino umwe gusa.

York asubiye muri Suwede yakinnye igihe kinini, aho yanyuze mu makipe nka Sandvikens IF, IFK Värnamo na AFC Eskilstuna.

IK Oddevold yashinzwe mu 1932 ndetse yigeze gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Suwede mu 1996.

Rafael York utarahiriwe muri ZED FC yo mu Misiri yasubiiye muri Suwede
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 14, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE