Radiogad arashinja Davido kumutera ubwoba

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 8, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Umwe mu bakoresha neza imbuga nkoranyambaga, Radiogad, yatangaje ko Davido yamuteye ubwoba nyuma yo kunenga Album ye.

Yifashishije urubuga rwe rwa X, Radiogad, yavuze ko Davido yamwandikiye akamutera ubwoba kubera ko yasesenguye ubuziranenge bwa Album.

Yanditse ati: “Davido yaje mu gikari aho banyandikira (DM) mu ijoro ryakeye anshyiraho iterabwoba. Nindamuka ngize ikibazo cyangwa umuryango muzamenye ko ari Davido ubyihishe inyuma,”

Akomeza agira ati: “Nk’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, mfite uburenganzira n’ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo byanjye ku mbuga nkoranyamabaga kandi nta muntu ntinya, inzego zibishinzwe zibyiteho kandi n’abakunzi banjye babimenye.”

Radiogad yahise ashyiraho ubwo butumwa Davido yamwandikiye amubwira ko amwiyamye bwa nyuma niyongera kumuvugaho azashaka ukuntu iyo ntambara ayihagarika.

Muri ubwo butumwa, Dadivo yanditse ati: […] Komeza ukine n’izina ryanjye uzabibona, ikindi gihe nongeye kubona isura yanjye cyangwa izina ryanjye ku mbuga nkoranyambaga zawe, ndahiye kuri mama utakiriho nzatangira intambara yanjye nawe kugeza nyisoje, nkurahiriye ko nkwiyamye bwa nyuma.”

Album 5ive ikomeje gutera amatsiko benshi mu bafana ba Davido, bamwe mu bahanzi bazayigaragaraho barimo abafitanye indirimbo na Davido zikunzwe n’abatari bake, gusa nta yandi makuru menshi arayitangazwaho.

Radiogad yishinganishije nyuma yo gushyirwaho itarabwoba na Davido
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 8, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE