RAB yiyemeje gukosora amakosa yabaye akarande arimo serivisi zitanoze

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 14, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) byiyemeje gukomeza gukosora amakosa amaze igihe kirekire agaragara muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta buri mwaka.

Ni nyuma y’aho Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), basabaga ubuyobozi bw’iki Kigo gukosora ayo makosa arimo harimo imicungire mibi y’umutungo, iy’abakozi n’ibikoresho no gutanga serivisi zitanogeye abaturage.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta irimo gukorerwa isuzuma n’iyi Komisiyo ni iyo mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021.

Perezida wa Komisiyo ya PAC Depite Muhakwa Valens, yavuze ko amwe muri ayo makosa akigaragara muri RAB aremereye, kandi agomba gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe ku buryo bw’umwihariko. 

Yavuze ko ayo makossa ari mu bituma iki kigo kitarigera kibona raporo ya “ntamakemwa” (unqualified opinion) mu mikoreshereze n’imicungire myiza y’imari n’umutungo bya Leta.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Kamuhire Alexis, we yavuze ko ahubwo RAB yateye intambwe mu gukosora amwe mu makosa yakunze kuyigaragaraho, ariko hakaba hakiri andi agomba gukosorwa.

Umuyobozi Mukuru wa RAB Dr Karangwa Patrick, yavuze ko RAB izakomeza gukosora amakosa atandukanye yagaragajwe muri raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, kandi intambwe bamaze gutera mu myaka itatu ushize ngo iratanga icyizere.

Kugeza ubu RAB yakosoye amakosa yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku gipimo cya 58% gusa.

RBA

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 14, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE