RAB yagaragaje inyungu ziri mu bworozi bw’amasazi y’umukara

Mu rwego rwo gufasha aborozi kubona ibiryo by’amatungo arimo inkoko, ingurube n’amafi, u Rwanda rufite intego yo guteza imbere ubworozi bw’amasazi y’umukara (Black Soldier Flies ) kuko byagaragaye ko ari igisubizo mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro bya soya ikoreshwa cyane mu biribwa by’amatungo.
Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ushinzwe ubworozi Dr. Uwituze Solange, mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko ikoranabuhanga ryo korora amasazi y’umukara Igihugu kirishyize imbere kuko rizorohereza aborozi kubona ibiryo by’amatungo.
Avuga ko uyu ari umuti ku kibazo cy’ibiciro bya soya bikomeje kugenda bizamuka aho mbere y’icyorezo cya COVID-19 ikilo cyari ku mafaranga y’u Rwanda 400, mu minsi mike ishize cyari ku mafaranga 1200.
Ati: “… iki giciro kikubye hafi gatatu mu myaka ibiri, ntabwo byoroheye aborozi. Ubushakashatsi tumaze gukora muri RAB bwerekana ko dushobora kugabanya ikigero cya soya hagati ya 25na 50% bitewe n’ibindi wavangiragamo, cyane cyane ku bworozi bw’aborozi batoya iyo ni inkuru nziza cyane”.
Yakomeje avuga ko uyu mushinga uzakemura ikibazo cy’uko guhangana mu gushaka soya abantu barya n’igaburirwa amatungo, ikindi ni ugukemura ikibazo cy’ibishingwe kuko byifashishwa muri ubu bworozi.
Aya masazi yororerwa mu tuntu tumeze nk’inzitiramibu, agashyirwa ahantu hashyushye hari dogere 39, iyo amaze kororoka atanga ifumbire n’amagi akura akavamo ibiryo by’amatungo.
Ati: “Amasazi y’umukara ni amasazi adafite icyo atwaye ntabwo atera indwara kandi no kuyorora biroroshye”.

Ubu bworozi burakangurirwa aborozi mu buryo bubiri; hari ibikorwa binyuze mu mashuri y’aborozi mu kiraro hakaba hari n’umushinga wo korora ariya masazi mu Karere ka Bugesera ukorwa na kompanyi yitwa Abusol Ltd, aho hakaba hanororerwa inkoko zigera ku bihumbi 100.
Dr. Uwituze Solange arasaba aborozi guhindura imyumvire, ntibange ikintu bataragerageza ngo barebe umusaruro wacyo. Yanijeje ko ukeneye korora ariya masazi yayabona ku buryo bworoshye.
Ati: “Bigitangira twayakuraga muri Kenya, ariko ubu tubasha kuyabona ku buryo bworoshye muri RAB dufite aho tuzororera mu buryo bwo kubona icyororo, abaramuka bayakeneye batwegera tukabafasha”.
Eng. Imbabazi Dominique Savio wo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze ni umwe mu borora ariya masazi, agaruka ku miterere y’ubu bworozi, yasobanuye ko ari amasazi adasanzwe, ntabwo arya icyo ashobora ni ukunywa amazi.
Atera amagi agashyirwa mu bishingwe (ibisigazwa by’ibiryo, ibyo mu gikoni, ibishishwa by’imineke…) akituraga akavamo inyo nyuma y’iminsi 15 zikagaburirwa amatungo yavuzwe haruguru, zigasimbura soya n’indagara kuko na zo zikungahaye kuri poroteyine.
Imbabazi ati: “Ufata amagi yayo ukayashyira mu bishingwe; bya bishingwe dufite byatubereye ikibazo, amagi akituraga akavamo inyo nyuma y’iminsi 15 ukagaburira amatungo”.
Ubushakashatsi bwakozwe na RAB bugaragaza ko binyuze muri ubu bworozi umworozi ashobora gukora indyo y’amafaranga 300.
Ashingiye kuri ubu bworozi bwe, Imbabazi yavuze ko igarama rimwe ry’amagi y’amasazi rivamo ibilo biri hagati ya 3 na 4 by’inyo. Ashimangira ko iki ari igisubizo kuko izo nyo zishobora kuboneka buri munsi mu gihe soya hari igihe ibura.
