Qatar Airways igiye gusubukura ingendo zihuza Doha na Kigali

Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu Kirere ya Qatar, Qatar Airways, yatangaje gahunda yo gusubukura ingendo zihuza Doha na Kigali nta handi zinyuze guhera tariki ya 14 Gicurasi 2025.
Ni amakuru yatangajwe n’Ikigo Travel & Tour World cyashimangiye ko izo ngendo zigiye gusubukurwa mu gihe zahagaze kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2021.
Muri iyi gahunda, Qatar Airways irateganya gukora ingendo enya buri cyumweru ikoresheje indege ya Airbus A320, hagamijwe gufasha u Rwanda kugera ku ntego yo kuba icyicaro cy’ingendo zo mu kirere mu Karere.
Iyo Sosiyete iri mu zikomeye ku Isi yatangaje ko ingendo zayo zihuza Kigali na Doha zizagira uruhare mu iterambere ry’ubukerarugendo, ubucuruzi no kurushaho guhuza Akarere n’Isi yose.
Qatar Airways isanzwe ifitanye imikoranire na Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir, ibyo bigo byombi bikaba byarashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu mwaka wa 2021.
Kuba Qatar Airways igaruye iyo serivisi mu Rwanda bishimangira indi ntambwe yo gukomeza kubaka umusingi wo kuba Ihuriro rya serivisi by’iz’indege mu Karere.
U Rwanda rukomeje gushora imari mu bukerarugendo, rwigaragaza nk’icyerekezo cya mbere mu bukerarugendo bubungabunga ibidukikije, ahaboneka ibyiza nyaburanga byinshi byo gusura ndetse hakaba n’icyerekezo kigezweho cyo gukoreramo inama n’ibindi bikorwa mpuzamahanga.
Ingendo za Qatar Airways zagarutse zitezweho kongera umubare w’abanyamahanga baza mu Rwanda, bikazatanga umusaruro ushimishije ku bucuruzi bwo mu Rwanda, ku mahoteli ndetse no ku bakora mu rwego rw’ubukerarugendo.
Isubukurwa ry’izo ngendo ni kimwe mu bigize umusaruro w’umubano n’ubutwererane bw’ibihugu byombi watangiye ku mugaragaro mueri Gicurasi 2017.
Ubufatanye bw’u Rwanda na Qatar bukora ku nzego zinyuranye zirimo iterambere ry’ibikorwa remezo no guteza imbere urwego rw’ingendo zo mu kirere.
Kuri ubu Qatar ifite 60% by’imigabane mu mushinga w’Ikibuga Mpuzamahanga cya Bugesera guhera mu kwezi k’Ukuboza 2019, ari na cyo cyitezweho kugira uruhare rukomeye mu kugeza u Rwanda ku kuba igicumbi cy’ubwikorezi bwo mu kirere.
Mu kwezi k’Ukwakira 2021, RwandAir na Qatar Airways byatangaje ko byasinyanye amasezerano yo gusangira ibyerekezo ibyo bigo byombi bigeramo, aho RwandAir igira ububasha bwo kugera mu byerekezo bishya 65 muri Afurika no mu bindi bice by’Isi.
Icyo kigo kandi cyemerewe imigabane ingana na 49% muri Sosiyete ya RwandAir, kuzana impinduka zikomeye mu rwego rw’indege kandi bikazafasha ibigo byombi kwagura ibyerekezo n’ibikorwa.