Putin yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Uburusiya atsinze amatora ku majwi 87.9%

Vladimir Putin yatsindiye indi manda yo kuyobora Uburusiya ku majwi 87.9%. Byatangajwe kuri iki Cyumweru nyuma y’amatora.
Radiyo Ijwi rya Amerika ryatangaje ko mu gitondo cyo ku cyumweru Perezida wa Ukrain, Volodymyr Zelenskyy, yari yatangaje ko Perezida w’Uburusiya Putin ashaka kuguma k’ubutegetsi akazategeka ubuziraherezo ndetse avuga ko amatora yo mu Burusiya atemewe n’amategeko.
Putin yavuze ko agiye kongera imbaraga mu gisirikare aho yumvikanishije ko mu gihe haba hari igihugu cyo mu Burengerazuba bw’Isi kigiye gufasha Ukraine mu ntambara, byaba ari nko guca amarenga y’intambara ya Gatatu y’Isi.