PSD yasoje kwiyamamaza yizeza gushyiraho ikigo cy’imari cy’abahinzi n’aborozi

Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza (PSD) ryasoje ibikorwa byo kwiyamamaza, ribwira abayoboke baryo n’abandi bari bitabiriye ibyo bikorwa ko niritorwa rizaharanira ko hashyirwaho ikigo cy’imari cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi kandi gitanga inguzanyo itarengeje inyungu ya 10%.
PSD yasoje kwamamaza Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’abakandida depite bayo yifuza ko bayihagararira mu Nteko Ishinga Amategeko, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2024, nk’uko amabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora abiteganya ko ari bwo ibikorwa byo kwiyamamaza hose mu gihugu bihagarara.
Gusoza icyo gikorwa byitabiriwe n’abanyamuryango ba PSD barimo n’abayobozi bakuru muri Guverinoma n’abigeze kuba bo. Abo barimo Anastase Murekezi wabaye Minisitiri w’Intebe n’Umuvuyi Mukuru, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda akaba n’Umunyabanga Mukuru wa PSD, Prof Jean Chrisostome Ngabitsinze, Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Kalinda Francois Xavier, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Nduhungirehe Olivier Patrick na Perezida w’Iryo shyaka akaba na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Dr. Vincent Biruta.
Dr. Biruta yavuze ko ibyo bikorwa byagenze neza mu gihe cy’iminsi 20 bamaze bamamaza Paul Kagame n’abakandida Depite ba PSD.
Mu migabo n’imigambi PSD yabwiye abaturage ko nibatora abakandida depite bayo bazaharanira gushyiraho ikigo cy’imari cyihariye ku bahinzi n’aborozi gitanga inguzanyo ku nyungu itarengeje 10%.
Dr Biruta ati: “Ni ibintu tuzi ko bishoboka kuko tuzi neza ko ubuhinzi n’ubworozi ari inkingi y’ubukungu bw’igihugu cyacu, tukanabikangurira n’abaturage gushoramo imari. Kuyishoramo rero bisaba ngo bye gufatwa nk’ubucuruzi busanzwe, bwo kurangura bakadandaza. Ni yo mpamvu tuvuga ngo abashaka gushora imari mu buhinzi n’ubworozi bakoroherezwa kubona inguzanyo ku nyugu ziciriritse bakaba bashobora kuba bagera ku musaruro twifuza, kandi bikitabirwa n’abaturage benshi.
Yongeyeho ati: “Ibyo rero ni ibintu bishoboka kugira ngo tujye kubishyira muri gahunda yacu, biba byaraganiriweho, tukareba n’ingero z’ahandi bishobora kuba byarakozwe n’umusaruro byagezeho, ibyo ni ibintu twumva ko bishoboka kandi tuba twatanze ibitekerezo kugira ngo bizaganirweho, kandi twumva ko byagirira akamaro Abanyarwanda”.
Abaturage bitabiriye ibyo bikorwa bavuga ko banyuzwe n’imigabo n’imigambi ya PSD bityo ko bazatora abakandida depite bayo na Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu kuko bamukesha byinshi by’iterambere.
PSD kandi yasoje ibikorwa byo kwiyamamaza isaba abarwanashya bayo, kubahiriza amategeko bahagarika ibikorwa bijyanye no kwiyamamaza kuri iyi tariki ya 13, kugira ngo bazajye gutora neza.
Yabasabye kwitabira amatora bakubahiriza ibisabwa kandi bakazatora Paul Kagame kugira akomeze kuyobora u Rwanda bityo rukomeze iterambere.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba tariki ya 14 ku Banyarwanda baba mu mahanga, ku ya 15 Nyakanga ni Abanyarwanda baba mu gihugu no ku ya 16 Nyakanga 2024, ku bahagarariye ibyiciro byihariye.

