Protais Zigiranyirazo, muramu wa Habyarimana Juvenal, yapfuye

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Protais Zigiranyirazo wabaye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri hagati y’umwaka wa 1974 kugeza mu 1989, akaba musaza wa Agathe Kanziga umugore w’uwari Perezida Habyarimana Juvenal, yapfuye ku myaka 87.  

Zigiranyirazo wamenyekanye nka Zed (Z) yari umunyemari ukomeye akaba n’umwe mu bari bagize Politiki y’Akazu yabarizwagamo umuryango mugari n’inshuti za hafi za Perezida Habyarimana bari ku ruhembe rw’imbere muri Politiki y’ivangura n’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amakuru y’urupfu rwe yatangiye gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Kanama 2025, aho bivugwa ko yaguye i Niamey muri Niger.

Ku wa 18 Ukuboza 2008 ni bwo Zigiranyirazo yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 20, ariko ku wa 16 Ugushyingo 2009 agirwa umwere n’urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ICTR.

Protais Zigiranyirazo yari umwe mu Banyarwanda icyenda baherutse kwirukanwa ku butaka bwa Niger, aho bari baroherejwe n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha(UNIRMCT) kuko batashakaga kugaruka mu Rwanda nyuma yo kurekurwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Ihuriro ry’abakomoka kuri Protais Zigiranyirazo n’abo bandi umunani bari basangiye gusembera, ni ryo ryatangaje ko uyu musaza wari ufite imyaka 87 yashizemo umwuka, rivuga ko ‘ubuzima bwe yabweguriye gukorera Igihugu cye arangwa n’ubunyangamugayo.’

Zigiranyirazo yari umwe mu bantu bakomeye muri Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, impapuro zo kumuta muri yombi zikaba zaragaragazaga ko yayoboye igitero cyagabwe ku Batutsi bashakaga ubuhungiro nyuma y’iminsi mike Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye.

Nubwo urukiko rwaje kumugira umwere, bivugwa ko icyo gitero yagabye cyahitanye abasaga 1000 ndetse na nyuma y’aho kigaruka guhorahoza abandi bari barokotse.

Zigiranyirazo kandi yashinjwaga kuba mu itsinda ry’abicanyi ryiswe ‘Zero Network’ ryategekaga abaturage gushyiraho za bariyeri mu bukangurambaga bwo kwica Abatutsi benshi, ndetse bakanishyura abandi bacukuraga imva rusange bajugunywagamo hanze y’urugo rwe.

Zigiranyirazo yahunze Igihugu ubwo mu 1994 kugeza muri Nyakanga 2001 ubwo yatabwaga muri yombi ari mu Bubiligi.

Uyu mugabo yafunzwe no mu mwaka wa 1993 kubera iterabwoba yashyiraga ku mpunzi z’Abatutsi i Montréal muri Canada, ababwira ko azabica. Ibyo byatumye yirukanwa muri Kaminuza ya UQAM yigagamo ndetse anirukanwa muri Canada.  

Zigiranyirazo amaze kwirukanwa muri Canada yagarutse mu Rwanda, nyuma y’amezi make indege ya muramu we Habyarimana irahanurwa ndetse hanatangizwa Jenoside yakorewe Abatutsi ari mu gihugu, kugeza ubwo yahungiraga muri Kenya ari na ho yavuye yerekeza mu Bubiligi.

Zigiranyirazo Protais yapfuye ku myaka 87
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE