Prof. Ngabitsinze yaganiriye na Aurelia Patrizia Aurelia ku iterambere ry’inganda

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku nganda (UNIDO) ku rwego rw’akarere Madamu Aurelia Patrizia Calabrò kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2024.
Ibyo biganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye buriho mu iterambere ry’inganda nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa X rwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
Umuyobozi wa UNIDO Aurelia Patrizia Calabrò yari kumwe na Andre Habimana, uhagarariye UNIDO mu Rwanda.
Mu biganiro bagiranye na Minisitiri Prof Ngabitsinze, byibanze ku gushimangira ubufatanye busanzwe buriho mu iterambere ry’inganda binyuze mu guha imbaraga urwego rw’abikorera, cyane cyane nk’uko byakozwe mu kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya COVID-19.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu 2022, bwagaragaje ko umusaruro w’inganda wari ugeze kuri 21% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu gihe wari kuri 16% mu 2017.

